Umunsi wa 14 wa shampiyona wabayemo impinduka, aho Kiyovu Sports Rayon Sports na Mukura zizakinira kuri Kigali Pele Stadium umunsi umwe.
Shampiyona
y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru, irakomeza kuri uyu wa Gatanu, hakinwa umunsi wa 14. Ku isaha ya saa 18:00 ikipe ya APR FC iramanuka
mu kibuba, ikina na Gorilla FC. Sunrise FC izakira Amagaju FC i Nyagatare, naho
Etoile de L'Est yakira Police FC i Ngoma.
Bukeye
bwaho ku wa 6, nubwo habaye impinduka ku imikino izabera kuri Kigali Pele
Stadium. Kuri iki kibuga hazabera imikino igera kuri 3, aho kuva ku isaha ya
saa 13:30 Kiyovu Sports izakira Etincelles FC. Gasogi United izakira Mukura
Victory Sports ku isaha ya saa 16:00 naho umukino uzasoza umunsi, As Kigali
ikazakira Rayon Sports ku isaha ya saa 19:00 PM.
Indi
mikino izaba kuri uyu munsi, Musanze FC izaba yakiriye Marine FC naho Muhazi
United yakire Bugesera FC.
TANGA IGITECYEREZO