FPR
RFL
Kigali

Burna Boy yaciye agahigo kuri YouTube ahigika abarimo Wizkid na Diamond Platnmuz

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/12/2023 18:38
0


Burna Boy yamaze guca agahigo ko kuba umuhanzi nyafurika wa mbere warebwe n'abantu benshi kuri YouTube mu 2023, ahiga bagenzi be barimo Diamond Platnumz waje ku mwanya wa Kabiri na Wizkid uri ku mwanya wa Gatatu.



Mu gihe habura iminsi 26 gusa ngo umwaka wa 2023 ushyirweho akadomo, imbuga nyinshi zicuruza umuziki zikomeje kugenda zigaragaza uko uyu mwaka wagenze mu bahanzi bahiriwe nawo. Kuri ubu YouTube yamaze kwerekana abahanzi nyafurika barebwe cyane bayobowe na Burna Boy.

Burna Boy yabaye umuhanzi nyafurika wa mbere warebwe n'abantu benshi kuri YouTube mu 2023

Burna Boy umuhanzi ukomeye ukomoka muri Nigeria, niwe wafashe intebe y'ubwami bwa YouTube mu 2023 nyuma yo kurebwa n'abantu miliyari 2.52. Umunya-Tanzania Diamond Platnumz uherutse gutwara igihembo cya Trace Award nk'umuhanzi mwiza wo muri East Africa, yaje ku mwanya wa kabiri n'abantu miliyari 2.37.

Diamond Platnumz yabaye umuhanzi wa kabiri warebwe cyane kuri YouTube mu 2023

Wizkid utarahiriwe n'umwaka wa 2023 nyuma yo kuwupfushirizamo umubyeyi we, ndetse ntanasohore ibihangano bishya, ntibyamubujije kuza ku mwanya wa gatatu ku bahanzi nyafurika barebwe cyane kuri YoutTube muri uyu mwaka. Abantu miliyari 1.83 nibo barebye ndetse banumva indirimbo za Wizkid kuri Youtube.

Fally Ipupa yaje ku mwanya wa kane mu bahanzi nyafurika barebwe cyane kuri YouTube mu 2023

Icyamamare mu muziki Fally Ipupa, ukomoka muri Congo, yaje ku mwanya wa kane n'abantu miliyari 1.61, mu gihe Davido uhataniye ibihembo bya Grammy Awards mu byiciro 3, yaje ku mwanya wa gatanu n'abantu miliyari 1.50 barembye ibihangano bye kuri YouTube mu 2023.

Davido niwe uri ku mwanya wa 5 mu bahanzi nyafurika barebwe cyane kuri YouTube mu 2023

YouTube yatangaje ko aba bahanzi aribo Burna Boy, Diamond Platnumz, Wizkid, Fally Ipupa hamwe na Davido aribo bahanzi nyafurika 5 ba mbere bahiriwe n'uru rubuga mu mwaka wa 2023.

Abarimo Burna Boy, Diamond Platnumz,Wizkid na Davido bari mu bahanzi nyafurika bahiriwe na YouTube mu 2023






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND