RFL
Kigali

Ennihakore Miracles Church yashinzwe na Pastor Mutoni Joseline bari mu giterane gikomeye cy'iminsi 21

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/12/2023 17:06
0


Kuva tariki 03 Ukuboza 2023 kugeza ku Cyumweru ku itariki 24 Ukuboza 2023, Itorero Ennihakore Miracles Church rifite igiterane cy'amasengesho kizamara iminsi 21, ni ukuvuga ibyumweru bitatu.



Iki giterane kiri kubera i Nyabugogo mu nyubako y'Inkundamahoro, kuva saa tatu mu gitondo, kugeza ku mugoroba saa kumi. Gifite intego ishingiye kuri Bibiliya igira iti: “Senga Birahinduka.” Bikubiye mu gitabo cya Esiteri 9:1.

Muri icyo gihe Abayahudi bari bamaze iminsi myinshi basenga, kuko umwanzi wabo Hamani yashakaga ko bicwa. Ariko mu masengesho yabo atagira ingano basengaga bashyizeho umwete, yarasubijwe birahinduka. 

Icyo gihe Umwami wari uriho Ahasuwerusi yatanze itegeko, mu kimbo cyo kugira ngo abanzi b'Abayahudi babagireho ububasha, Abayahudi aba ari bo babubagiraho babikesha gusenga.

Iki giterane cyateguwe na Pastor Mutoni Joseline, uyu akaba ari na we watangije iri Torero Ennihakore Miracles Church mu mezi 12 gusa ashize. Uyu mubyeyi w'umwana umwe, we n'umutware we batuye i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali.

Pastor Umutoni Joseline, amaze igihe kinini abatijwe mu mazi menshi, mu itorero rya ADEPR, kuko yabatirijwe mu mazi menshi mu mwaka wa 2002 ubwo yari afite imyaka 9, nyuma y'imyaka ibiri akijijwe.

Yongeyeho ko icyerekezo cyangwa umuhamagaro (vision) w'itorero rye ari ukuzana abantu kuri Yesu, umusaruro ukaba kongera abakizwa bakaba benshi.

Iki giterane yateguye ntigisanzwe kuko kirimo abahanzi utatinya kuvuga ko ari ibyamamare bikomeye mu Rwanda no mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba. 

Aba ni Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba, Thacien Titus, Wellars Mbereka na Asifiwe. Si ibyo gusa biri gutuma iki giterane kiba ikidasanzwe kuko abapasiteri, abahanuzi n'abavugabutumwa barimo ubwabo ntibasanzwe. 

Abo ni Rev Dr Antoine Rutayisire, Amb. Dr Charles Murignde, Prophet Hakim, Prophet Jean Paul wo muri Kenya, Prophet Ernest, na Pastor David wo mu Burundi.


Pastor Mutoni Joseline Umushumba Mukuru wa Ennihakore Miracles Church


Iki giterane cyatumiwemo abaramyi n'abakozi b'Imana basizwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND