RFL
Kigali

F1: Hamenyekanye uduce tuzakira imikino ya Formula 1 2024

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:6/12/2023 1:02
0


Ubushinwa, Miami, Austria, Austin, Sao Paulo na Qatar ni two duce twahiswemo ko tuzakinirwaho imikino yo gusiganwa ku modoka Formula 1 mu mwaka w'imikino wa 2024.



Kuri uyu wa kabiri itariki 5 Ukuboza, nibwo Formula 1 yatangaje urutonde rw'aho imikino yayo izakinirwa muri 2024.

Gahunda yo kwerekeza mu majonjora yo gusiganwa ku modoka, ni ku wa gatanu. Ku wa Gatandatu ho hateganyijwe isiganwa rigufi, naryo rigamije gutegurwa Formula 1 ya 2024.

Ubundi buryo ntabwo ari ugufata igitekerezo cya revers-grid ahubwo ni uguhindura itegeko ririho ribuza amakipe guhindura imodoka zabo nyuma yimyitozo imwe yaberaga mbere y'icyiciro cya mbere muri weekend.

Ku nshuro ya mbere, Formula 1 2024,  izabera muri Grand Prix y'Ubushinwa, kuva ku italiki ya 19-21 Mata. Irushanwa rizabera Shanghai mu bushinwa, nibwo bwa mbere rizaba ryongeye kubera muri icyo gihugu, kuva hakwadukayo icyorezo cya COVID-19.

Miami ikurikiraho kuva itariki ku ya 3-5 Gicurasi. Uyu mujyi ibarizwa Leta ya Florida, ni ubwa mbere uzaba wakiriye iyi mikino.

Mu gihugu cya Austria, isiganwa iri ku itariki ya 28-30 Kamena. Grand Prix yo muri Austin muri Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za America iteganyijwe ku ya 18-20 Ukwakira. 

Prix Grand izabera i Sao Paulo, iteganyijwe ku ya 1-3 Ugushyingo. Isiganwa ryanyuma rya shampiyona yo gusiganwa ku modoka formula 1, rizabera muri Quatar ku ya 29 Ugushyingo kugeza 1 Ukuboza 2024.

Umwe mu bakinnyi bitezweho kuzakora ibitangaza muri Formula 1, ni Umwongereza Lewis Hamilton wamenyekanye muri Mercedes Benz.


F1 yashyize hanze amatariki izakinirwaho muri 2024, ndetse n'aho izakinirwa









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND