RFL
Kigali

Yolo The Queen yatanze amahirwe ku bantu bifuza kumubona amaso ku maso

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:5/12/2023 17:28
3


Umunyamideri Yolo The Queen udakunze kugaragara cyane mu ruhame yemereye abantu 10 bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze kwifatanya nawe mu birori by'isabukuru ye ariko ashyiraho amategeko n'amabwiriza.



Mu minsi yashize, abantu bakoze ibisa nko kwigaragambya ku mbuga nkoranyambaga zose cyane cyane ku rubuga rwa Instagram bavuga ko umukobwa wahogoje abasore benshi, Yolo The Queen atabaho ari amafoto bakora ariko nyirayo adahari.

Hadaciye kabiri, Yolo The Queen yatangiye kuvugwa mu rukundo na Harmonize nyuma baza guhura amuha impano y'imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover. Kuva icyo gihe nta kanunu k'umubano wabo.

Mu rwego rwo kugira ngo abonwe n'abantu bajyaga bibaza niba abaho koko ndetse no mu rwego rwo kwishimana n'inahuti ze, Yolo The Queen yatumiye abafana be bamukurikirana 10 abashyiriraho amabwiriza yo kwitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru ye.

Mu birori birabera mu karere ka Bugesera i Nyamata, uwemerewe kugera ahabereye ibyo birori ategetswe gusiga Telephone ye ikindi kandi akaba ari hejuru y'imyaka 29.

Kirenga Phionah wamenyekanye nka Yolo The Queen yavuze ko uzinjira ari uzaba afite impamvu isumba iy'abandi benshi bifuza kwinjira muri ibi birori byo kwizihiza isabukuru  ye.


Yolo The Queen yatanze amahirwe ku bantu bashaka kumubona.


Kwinjira mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Yolo The Queen ni ugusiga Telephone. 


Abafana be bazamubona bagomba kuba bari hejuru y'imyaka 29.


Yolo The Queen arakorera ibirori byo kwizihiza isabukuru i Nyamata mu karere ka Bugesera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Djamada 7 months ago
    Kicukiro
  • Emmanuel 7 months ago
    Urimwiza kabisatu
  • Bizimana thadee7 months ago
    Yolo ndiburundi gusa kuri chanel yawe niho ndindiriye kuzobonera imitwiko ndagukunda cane yooolo





Inyarwanda BACKGROUND