Isekarusange rya Iwacu Comedy Show ryitabiriwe n’abantu b’ingeri zose by’umwihariko ibyamamare binyuranye muri sinema na muzika nyarwanda.
Iwacu Comedy Show yabaye mu ijoro ryo kuwa 03 Ukuboza 2023, yitabiriwe n’abantu
b’ingeri zose by’umwihariko ibyamamare binyuranye muri sinema na muzika
nyarwanda.
I Kigali, ibirori by’abanyarwenya bimaze kuba bimwe
mu birori nyarwanda byitabirwa ku rwego rwo hejuru, bitandukanye n’uko byahoze
bifatwa mu mitwe y’abanyarwanda.
‘Iwacu Comedy Show’ yitabiriwe n’abanyarwenya
bakomeye barimo Clapton Kibonge, Dogiteri Nsabi, Killaman, Taikuni Ndahiro,
Joshua Comedian, Bigomba Guhinduka, n’abandi.
Mu byamamare bikomeye byanatunguranye, harimo Alex
Muyoboke, Victor Rukotana, abakinnyi ba filime bakunzwe hano mu Rwanda nka
Bamenya, Prince, Linda, Nyambo n’abandi benshi.
Bamenye yahageze ibirori bigeze kure, ahita yifashishwa n'umunyarwenya Taikuni wari uri ku rubyiniro
Linda cyangwa Keza, nawe yitabiriye Iwacu Comedy Show, ndetse yagiye asabwa guhaguruka agasuhuza abantu
Clapton Kibonge, umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya ukomeye mu Rwanda niwe wari uyoboye iki gitaramo
Fally Merci uhagarariye Gen-Z Comedy nawe yari ahari
Ibyishimo byari byose ku byamamare byitabiriye iki gitaramo cy'urwenya
Umunyamakuru Djihad yasabwe guhaguruka abanza kubyanga ariko yemerewe amadorari 100 ahagurukana akanyamuneza
Nyambo, umaze kugera kure muri sinema nyarwanda nawe yari ahari
Abagize itsinda rya Bigomba Guhinduka, bibasiriwe muri iki gitaramo
Alex Muyoboke yashimiwe cyane ku bwo kwitabira Iwacu Comedy Show
Prince, ukunzwe cyane muri Bamenye series
Yari yaserukanye n'ikizungerezi bakinana muri Bamenya
Mitsutsu, umunyarwenya umaze kwigarurira imitima ya benshi
Victor Rukotana yari yizihiwe cyane
Dogoteri Nsabi na Killaman batembagaje imbaga yari yitabiriye
Breezy ukina muri Depression series
TANGA IGITECYEREZO