RFL
Kigali

Uko Abakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu Cyumweru gishize

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/12/2023 10:02
4


Amakipe yo hanze y'u Rwanda, akinamo Abanyarwanda hafi yayose yabonye umusaruro mwiza mu cyumweru gishize ndetse banabigiramo uruhare nka Bizimana Djihad watsinze igitego.



Duhereye muri Kenya ,ku munsi w'ejo ku Cyumweru Patrick Sibomana yafashaga ikipe ye ya Gormahia FC gutsinda FC Kariobangi Sharks ibitego 2-1. Uyu mukinnyi w'Umunyarwanda yabanje mu kibuga ariko mugenzi we Emery Bayisenge ntabwo yigeze agikandagiramo.

Ikipe ya Gormahia FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 27 ikaba izagaruka mu kibuga kuwa Gatandatu ikina na Nzoia Sugar.

Muri Tanzania ku wa Gatanu ikipe ya Singida Fountains Gate ikinamo Kagere Meddie yanganyaga na JKT Tanzania ibitego 2-2. Uyu rutahizamu w'umunyarwanda yabanje mu kibuga gusa aza gusimbuzwa mu minota ya nyuma y'umukino.

Kuri ubu Singida Fountains Gate iri ku mwanya wa 4 ikaba izagaruka mu kibuga ku Cyumweru ikina na Kinondoni FC. Ku munyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Ntwari Fiacre ejo ku Cyumweru ikipe ye ya TS Galaxy yo muri Afurika y'Epfo yatsindaga AmaZulu ibitego 3-2 ihita igera ku mukino wa nyuma wa South Africa Knockout Cup.

Uyu mukinnyi niwe wari uri mu izamu muri uyu mukino, ubusanzwe TS Galaxy iri ku mwanya wa 10 muri Shampiyona izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu icakirana na Orlando Pirates.

Muri Morocco ku wa Kabiri w'icyumweru gishize,AS Far Rabat ya Imanishimwe Emmanuel Manguende yakoraga akazi gakomeye itsinda Waydad AC ibitego 3-1.

Uyu myugariro w'Amavubi yabanje mu kibuga ndetse yewe arangiza n'umukino wose, nyuma y'uko AS Far Rabat ibonye aya manota 3 byatumye ihita ijya ku mwanya wa 1 n'amanota 20 ikaba izongera gukina kuwa Gatanu na MAS Fes.

Mu gihugu cya Libya ,mu ikipe ya Al Ahly Tripoli ya Manzi Thierry ku munsi w'ejo ku cyumweru yatsindaga ikipe ya Al Bashayer ibitego 2-0. Uyu munyarwanda yabanje mu kibuga ariko ku munota wa 46 yaje gusimbuzwa.

Al Ahly Tripoli iri ku mwanya wa Kabiri  muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu bakina na Al-Madina.

Kuri Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad ku wa Gatandatu, ikipe ye ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine yayifashaga gutsinda ikipe ya FC Oleksandriya ibitego 2-1.

Yabanje mu kibuga ndetse ninawe watsinze igitego cya 2 ku munota wa 83. Kuri ubu iyi kipe ya Djihad niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 33 ikazasubira mu kibuga ikina na FC Zorya Luhansk ku wa Gatandatu.

Mu Bubiligi mu ikipe ya SL16 Football Campus yo mu kiciro cya 2 ,ku wa Gatandatu ntabwo ibintu byagenze neza kubera ko batsinzwe na Zulte Waregem ibitego 3-1. Hakim Sahabo ukina muri iyi kipe yabanje mu kibuga ariko aza gusimbuzwa ku munota wa 77.


Bizimana Djihad akomera amashyi abafana


Bizimana Djihad (nimero 8) yishimira igitego cya 2 yatsinze 


Ntwari Fiacre wafashije ikipe ye ya TS Galaxy kubona intsinzi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Olivier 7 months ago
    Yewe nkunyujijemo ishisho kbs muriyi nkuru harimo ikinyoma hakim sahabu wuhe? Dufite babiri se? Ko ukina mu mavubi yari kuri bench ya standard de liege bakiina na club Brugge, sous informe journaliste vraiment
  • Rick7 months ago
    Ku bantu bibaza kuri Sahabo Hakim , nibyo koko yarakinnye kuwa gatandatu SL16 (standard de liege B) itsindwa ariko kucyumweru yari mubasimbura ba standard de liege nkuru itsindwa na Club bruge yambaye nmr 33 rero hombi yarahagaragaye , ibintu twakishimira
  • Nuranyenabo oswald 7 months ago
    Muzaduahakire abakinnyi bafite ahobahuriye nurwand
  • Maombi Yala Bolasie7 months ago
    Nibakomeze basitaze amanota kbx🇷🇼





Inyarwanda BACKGROUND