Kigali

Bagendera ku bintu byinshi mutazi! Alliah Cool avuga ku gihembo aherutse kwegukana - VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:2/12/2023 16:59
0


Umukinnyi wa Film akaba na rwiyemezamirimo, Alliah Cool yavuze ku gihembo cya Great Achiever Awards aherutse kwegukana muri Nigeria abantu benshi bakibaza icyo yakoze kugira ngo agihabwe.



Mu minsi yashize, Amb Alliah Cool yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa Instagram agaragaza ko yishimiye igihembo yegukanye  cya Great Achiever cyatagiwe mu gihugu cya Nigeria aho afite ibikorwa byinshi mu gihugu cya Nigeria birimo Management.

Alliah Cool yatangaje  ko imbuga nkoranyambaga ze azikoresha asangiza abantu ibintu bisanzwe bitari ubufasha akaba ariyo mpamvu abantu bamwibeshyaho cyane bakagira ngo nta bindi bikorwa byinshi akora kuko adakunda kubishyira ku mbuga nkoranyamabaga.

Alliah Cool agaruka ku rugendo rwe muri Nigeria ndetse akaba yaranegukanye igihembo, yavuze ko igihembo cya Great Achiever bagitanga bagendeye ku bintu byinshi. Muri ibyo harimo kugaragaza imishinga umuntu yari afite n'uko yayishyize mu bikorwa.

Mu kiganiro Alliah Cool yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko igihembo cya Great Achievers Awards cyamushimishije cyane ndetse akumva ko ahagarariye igihugu mu mahanga bikaba akarusho bitabaye guhagararira igihugu gusa ahubwo anahakuye igihembo.

Alliah Cool yagize ati "Iki gihembo ku buzima bwanjye ni ibyagaciro guhagarara mu kindi gihugu nkavuga u Rwanda n'ubwo naruvuga ngo u Rwanda mfite abantu barenze umwe banteze amatwi numva ari ibintu by'agaciro. Noneho ibaze ari ibihumbi n'ibihumbi binteze amatwi biba ari iby'agaciro nk'umuntu ukiri muto uri gukora ngo Nzagire ejo heza kandi ntume nabandi Bantu bagira ejo heza".

Nk'umugore wifuza kugera kkuri byinshi, yagiriye inama abakobwa bagenzi be gukora cyane no kugira inzozi kuko arizo zituma babasha kugera ku byo bifuza byose ndetse no kwirengagiza zimwe mu mbogamizi bahura nazo mu buzima bwa buri munsi.

Allia Cool yagize ati "Icya mbere nababwira n'uko nta kintu wageraho udafite inzozi. urabanza ukarota wamara kurota ugakora intego, wamara gukora intego ukazishyira mu bikorwa, wamara kuzishyira mubikorwa ukagera kumusaruro. Rero ibyo bintu bazamenye uko babikurikiranya. Ntibazatangirire kumva ko bahera kumusaruro badafite inzozi zibyo bintu kuko bishobora gutuma ukora ibintu bitari inzozi zawe udakunda ntugire umusaruro. ushobora gukora ibintu bifite intego ariko udafite imbaraga cyangwa ukabitekereza ntubikore nabyo ntibitange umusaruro."


Alliah Cool yegukanye Igihembo cya Great Achievers Awards mu gihugu cya Nigeria. 






Alliah Cool yavuze ko iki gihembo yahawe bagendeye ku bintu byinshi bitandukanye.

Reba Ikiganiro InyaRwanda yagiranye na Alliah Cool

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND