RFL
Kigali

Yamuhaye indirimbo 30 ahitamo imwe! D Voice yavuze uko yacunagujwe na Diamond

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:2/12/2023 13:26
0


Umuhanzi D Voice uherutse gusinya muri WCB, yatangaje ko mu ndirimbo 30 yahaye Diamond kugira ngo bacagure izizajya kuri album ye, yahisemo indirimbo imwe gusa amutegeka kwandika izindi.



Mu minsi yashize, muri Wasafi bakiriye umuhanzi mushya waje akurikiye Zuchu waherukaga gusinya muri iyi nzu ireberera inyungu z'abahanzi mu mwaka wa 2020 hanyuma mu mwaka wa 2022 Rayvanny akayivamo ariko ntihagire undi muhanzi basinyisha.

D Voice w'imyaka 19 yasinye muri Wasafi bigizwemo uruhare na Zuchu wumvishe ubuhanga bwe hanyuma akamukunda akiyemeza kumufasha kugira ngo asinye muri iyi nzu  ya Wasafi.

Mu kiganiro cya mbere yagiranye na Wasafi Tv, D Voice yavuze uko yihirinze cyane ariko byose bikaba imfabusa imbere ya Diamond Platnumz wicaga agakiza mu rwego rwo kugira ngo amuhindurire amateka.

D Voice yatangaje ko yandikiraga indirimbo abahanzi bakomeye bo muri Tanzania ariko yatunguwe no kumva Diamond amubwira ko indirimbo yandika zitari ku rwego rwa Wasafi amusaba kongera gutangira kwandika izindi bundi bushya.

Nyuma yo kongera guhera kuri zeru, D Voice yanditse indirimbo zigize album ye ariko ari muri Wasafi yarasinye barumvikanye byose habura gutangazwa anafashwa n'abandi bahanzi babarizwa muri Wasafi bandika indirimbo zose ziri kuri album Swahili Kid.

D Voice yavuze kandi ko mbere yo gusinyana amasezerano na Wasafi, yayamaranye iminsi itanu ayasoma kugira ngo azasinye ibyo yumvishe neza mu rwego rw'uko mu minsi iri imbere yateza rwaserera atarumvishe neza ayo masezerano yasinye.


D Voice yanditse indirimbo 30 Diamond ahitamo indirimbo imwe gusa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND