Abakinnyi barimo Mugisha Moise na Ingabire Diane uheruka kwegukana Tour du Burundi, bari mu bakinnyi bitabira Rwandan Epic, igiye kuba ku nshuro 4.
Kuri
uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira ni bwo irushanwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku
magare "Rwandan Epic" riri butangire, rikaba ari inshuro ya kane rigiye gukinwa ku
butaka bw'u Rwanda. Iri siganwa ribera mu misozi, ritegurwa na Rwanda
Alternative Riding Events (RAR Events) ku bufatanye n'ishyirahamwe ry'umukino
w'Amagare mu Rwanda.
Kuri iyi nshuro, abakinnyi bagera 123 nibo bazitabira iri siganwa, harimo abanyarwanda bagera kuri 19. Mugisha Moise, Ingabire Diane, Nshutiraguma Kevin, Nzayisenga Valentine basanzwe bakina igare bisanzwe, bari mu bitabiriye iri siganwa ndetse bari mu bo abanyarwanda bahanga amaso.
Abasiganwa ntabwo bajya banyura muri kaburimbo, ahubwo banyura mu mashyamba, ibishinga ndetse no mu bitare
Umunsi
wa mbere w'irushanwa, urakinwa kuri uyu wa kabiri, aho abasiganwa
bakora urugendo rwa Kigali-Kigali. Abasiganwa barazenguruka mu ishyamba rya
Fazenda Sengha ahazwi nko ku mafarashi. Buri mukinnyi, araba asiganwa n'ibihe,
aho bari bugende intera ya Kirometero 8.8.
Ku wa Gatatu, nibwo hazakinwa umunsi wa kabiri, uzahaguruka Rusiga usorezwe i Musanze imbere ya sitade Ubworoherane, abakinnyi bakaba bazagenda intera ingana na Kirometero 102.3. Ku wa Kane, nibwo hazakinwa umunsi wa gatatu agace kazakinwa kakaba kakazazenguruka ARCC- banyure kuri Twin Lakes bagaruke ARCC ku ntera ya Kirometero 61.
Umunsi wa kane uzakinwa ku wa Gatanu aho abasiganwa bazazenguruka ibice byo mu Kinigi, basozere ahasanzwe habera umuhango wo kwita izina, bakazakora intera ya Kirometero 31. Ku wa Kane, nibwo hazakinwa umunsi wa nyuma, abakinnyi bakazahaguruka Nyabihu, basoreze i Gisenyi ku Kivu, ku ntera ya Kirometero 66.9 km.
Ubwo Rwandan Epic yaherukaga kuba mu Ugushyingo 2022, yegukanywe n’Ababiligi Flans Claes na Jens Schuermans mu gihe Habimana Jean Eric na Tumalo Makai basoreje ku mwanya wa Gatatu. Kuri iyi nshuro, Jens Schuermans azakinana na Se, Danny Schuermans, ndetse yavuze ko yiteze isiganwa ryihariye.
Habimana Jean Eric ubitse iri siganwa inshuro nyinshi 2, ntabwo azitabira kuri iyi nshuro
Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, hagaragayemo abanyamahanga benshi baje guhatana
Amagare akoreshwa muri uyu mukino, aba afite umubyimba munini w'ipine ugereranyije n'andi asanzwe yo mu mihanda
TANGA IGITECYEREZO