Umwana warimo gukina na bagenzi yarurikije igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade yari yibye ababyeyi gikometsa abana batatu .
Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2023 ,Saa yine za mu gitondo nibwo umwana warimo gukina na bagenzi yakuye mu nzu yabo igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade giturikana abana batatu barimo gukina mu gace bita Mubuga muri komini Ngozi mu Gihugu cy'u Burundi.
Amakuru yatanzwe n'abaturage bo mu gace byabereyemo bavuga umwana ufite ise w'umwarimu warimo gukina na bagenzi be yagiye mu nzu y'abanyeyi be asohokamo afite igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade, aragikinisha kugeza ubwo cyaturutse gikomeretsa abana batatu.
Abo bana bose bahise bajyanwa ku bitaro bikuru bya Ngozi ,umwe muri abo bana akaba yarakometse bikomeye ndetse ararembye mu gihe abandi babiri barimo gukina nawe bakomeretse byoroheje.
Nyuma y'uko abo bana bakomerekejwe na grenade ,umwarimu wari uyitunze yahise akurikiranwa n'inzego zishinzwe iperereza kugira ngo asobanure uko yayibonye mu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Umuyobozi wa Polisi muri komine Ngozi yageze mu rugo rw'umwarimu wari ubitse grenade iwe , atangiza iperereza ndetse ahatangira ubutumwa bwo gusaba abaturage kwirinda gutunga intwaro mu butemewe n'amategeko.Uwo muyobozi wa Polisi yasabye abatunze intwaro kuzishyikiriza Polisi ku bushake kugira ngo batazabihanirwa mu gihe hatahurwa ko bazifite .
Ivomo:Jimbere
TANGA IGITECYEREZO