RFL
Kigali

Rwamagana: Umugabo yishe umugore n'uruhinja rw'amezi 11 bapfuye 500 Frw nyuma gusambana

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:22/09/2023 12:33
1


Umugabo wakoraga akazi k'izamu yaraye yishe uruhinja rw'amezi 11 nyuma yo kurira amaze kwica nyina yazizaga amafaranga 500, bamaze gusambana.



Umugabo wo mu kagari ka Cyabubare mu Murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana,mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023, yishe umugore bari bamaze gusambana bapfuye amafaranga magana atanu. Nyuma yo kwica uwo mugore wari usanzwe afite undi mugabo yanishe umwana we w'uruhinja.

Amakuru InyaRwanda.com ikesha abaturage bo kagari ka Cyabubare avuga ko uwo umugabo wishe umugore n'umwana w'uruhinja yakoraga akazi k'izamu. 

Bavuga ko nyuma yo kwica uwo bari bamaze gusambana n'uruhinja rwe, uwo mugabo yahise yishyikiriza Polisi y'Igihugu ikorera mu Murenge wa Karenge.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Karenge bwatangarije InyaRwanda.com ko uwo mugabo uwo bari basanzwe bafitanye ubucuti kuko uwo umugore yari afite undi mugabo wari se w'uruhinja narwo yishe.

Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Karenge,Bahati Bonny, aganira na InyaRwanda yavuze ko uwo mugabo nuwo mugore yishe bapfuye amafaranga 500 yo kumuhonga nyuma yo gusambana.

Yagize "Uwo mugabo yavuze ko yamwishe kubera ko bumvikanye amafaranga 1000 kugira ngo baryamane bamaze kubikora umugore ngo yamwatse 1500  ntiyayamuha ahubwo ahita amwica."

Gitifu Bahati, yakomeje avuga ko uko uwo mugabo yishe uruhinja rw'amezi 11. Ati" Yatubwiye ko yamaze kwica nyina umwana akarira cyane, agafata umwanzuro wo kumwica."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hirwa pociani10 months ago
    Mana wee Uyumugabo nigicucu pee





Inyarwanda BACKGROUND