Nyuma y'amezi agera kuri abiri bategura umunsi wo guhangana hakavamo umwe uba umwamikazi w'umuziki wa Uganda, Spice Diana yatangaje ko ari ibintu by'agaciro kuba muri Uganda abahanzikazi babiri bayobora umuziki bakagera ubwo bajya guhangana kugira ngo hatorwe uyoboye.
Ni igitaramo giteganyijwe mu ijoro rya none ahagana saa tatu za nijoro aho iki gitaramo kiza kuba kigamije guhitamo umuhanzikazi uyoboye umuziki wa Uganda hagati ya Sheebah Karungi na Cindy Sanyu.
Si ubwa mbere iri hanagana riba muri Uganda akaba ariyo mpamvu abantu babucyereye baza kwitabira iki gitaramo bakareba ibyo amaso yabo atigeze abona hagati y'aba bahanzikazi bahatanira ikamba ry'ubwamikazi mu muziki wa Uganda.
Mu gihe abantu bose biteguye, Umuhanzikazi Spice Diana yatanagaje ko anejejwe cyane no kuba ibi birori bigiye gutoranywamo uyoboye umuziki muri Uganda bose ari igitsina gore bigaragaza uruhare rukomeye rw'igitsina gore mu iterambere ry'umuziki wa Uganda.
Spice Diana uri mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo ari kumwe Diamond, yagize ati "Ni abagore babiri b'igitangaza mu muziki wa Uganda baraza guhatana. Kuri njyewe ntabwo mbifata nko guhangana ahubwo mbifata nko kwishimira ibyo abagore bamaze kugeraho mu muziki."
Yakomeje avuga ko hari haciyeho igihe kirekire umuziki wa Uganda uyobowe n'abagabo ku buryo iyo wabaga uri umugore kubona aho umenera byagoranaga ariko magingo aya byamaze kuba amateka kubera vko baabiri bagiye guhatana bose ari abagore.
Spice Diana yagize ati "Mu myaka myinshi yatambutse, umuziki wa Uganda wari wihariwe n'aagabo gusa none magingo aya nk'abagore ni ukwishimira ibyo tumaze kugeraho ndetse n'ubushobozi bwacu. Uwo waba ushyigikiye wese, abagore twaratsinze".
N'ubwo Spice Diana atigeze atangaza uwo ashyigikiye, yifurije amahirwe masa Sheebah Karungi ndetse na Cindy Sanyu baza guhangana kuri uyu mugoroba kuri kaminuza ya Kololo iri no muri bamwe mu baterankunga bagize uruhare rukomeye kugira ngo habeho iki gikorwa cyo guhangana.
Abantu benshi muri Uganda intero n'inyikirizo ni iki gitaramo aho bamwe bavuga ko ukuri k'umuhanzikazi ukomeye muri Uganda kuza kumenyekana dore ko kuba Sheebah Karungi arusha abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga Cindy Sanyu ntawabyizera kubera ko yanagura aba baringa batari abafana be.
Cindy Sanyu w'imyaka 38 yiteguye kuza guhangana na Sheebah Karungi
Cindy Sanyu aherutse gutangaza ko uru arirwo rugamba rumworoheye mu buzima bwe kubera Sheebah nta mpano agira
Sheebah aherutse gutangaza ko niyo yapfa aka kanya ibyo yakoze byose bimugira umuhanzikazi wa mbere muri Uganda
Sheebah Karungi avuga ko ari we mwamikazi wo muri Uganda
Spice Diana udafite uwo ashyigikiye hagati ya Sheebah na Cindy, yavuze ko ari insinzi ku bagore bakorera umuziki muri Uganda kuko bigaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry'umuziki
Spice Diana yifurije amahirwe masa Sheebah na Cindy mu rugamba baza guhanganamo iri joro
TANGA IGITECYEREZO