Nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza, umuhanzi Joe Jonas w'imyaka 34, ndetse n’umugore we akaba n'umukinnyi wa filime w'imyaka 27, Sophie Turner, bari mu nzira ya gatanya nyuma yo kugirana ibibazo bitandukanye.
Umwe mu nshuti z’uyu
muryango w’ibyamamare za hafi yabwiye ikinyamakuru TMZ ko Joe na Sophie bari
basanzwe bafitanye abana babiri, bagiye bahura n’ibibazo bikomeye mu mibanire
yabo kuva babana.
Mu mezi atatu ashize,
bivugwa ko Jonas ari we witaga ku bana babo bato "igihe cyose" no mu gihe
yazengurukaga igihugu hamwe na barumuna be Nick Jonas na Kevin Jonas.
Joe Jonas na Sophie Turner bari mu nzira igana mu rukiko gushaka gatanya
Ibi bije nyuma y’uko
Page Six itangaje ko Sophie yagaragaye abyinira mu mbaga kuri Stade Yankee mu
ijoro ritangiza urugendo rwa Jonas na barumuna be mu kwezi gushize.
Ariko agatotsi hagati y’aba
bombi, katangiye kumvikana muri Gicurasi 2019, kuva bagaragara nta mpeta
bambaye mu ruhame.
Baherutse kandi
kugurisha inzu yabo iherereye Miami umwaka umwe nyuma yo kuyigura.
Joe na Sophie bagiye gutandukana nyuma y'imyaka ine gusa mu rushako
Umubano wa Joe na
Sophie watangiye kumenyekana nyuma y’ibihembo bya Billboard Music Awards 2019 maze
babyarana umwana wabo w’imfura, Willa, ubu ufite imyaka ibiri, muri Nyakanga
2020.
Ku ya 1 Werurwe 2022,
hatangajwe ko aba bombi bategereje kwibaruka undi mwana wa kabiri, umwana
w’umukobwa, wageze ku isi muri Nyakanga.
Ubwo Joe na Sophie biteguraga kwakira umwana wabo wa kabiri byari umunezero
Sophie atangariza
ikinyamakuru Elle ibijyanye n’uko bitegura umwana wabo wa kabiri yagize ati:
"Twishimiye cyane kwagura umuryango. Ni umugisha uruta indi yose."
Umugabo we wamamaye
muri ‘Camp Rock’ yabwiye ikinyamakuru People Magazine ko yumva "afite
ubwoba buke" bwo kwakira umwana we wa kabiri.
Joe na Sophie n'abana babo babiri
Yongeyeho ati: "Mu
by’ukuri ntuzi icyo uba utegereje… ariko ndishimye."
Bashyingirwa muri 2019 akanyamuneza ari kose
Joe na Sophie bahuye
bwa mbere muri 2016, Joe ahita asaba Sophie ko babana nyuma y’umwaka umwe gusa.
Muri 2019, barashyingiwe bakomeza kubaho nk’umuryango ariko mu myaka isaga ine
bamaranye banyuze muri byinshi.
TANGA IGITECYEREZO