RFL
Kigali

Agapfundikiye gatera amatsiko! Josh Ishimwe witegura gusingizanya Imana n'abanyarwanda yasobanuye byinshi ku gitaramo cye-VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/08/2023 15:03
0


Ishimwe Joshua wamenyekanye cyane nka Josh Ishimwe mu gusubiramo indirimbo zisingiza Imana abinyujije mu njyana gakondo, yatangaje ko kugeza ubu imyiteguro irimbanije bityo ko abantu nta mpungenge izo arizo zose bakwiriye kugira ahubwo bakwiriye kwitegura kubona Imana.



Josh Ishimwe umaze igihe gito mu muziki, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama, kuri Park Inn, yatangaje ko imyiteguro yose iri kugenda neza, amakorali ariteguye ndetse n'ibindi bisabwa ngo igitaramo kizagende neza bigeze kure byitabwaho.

Uyu musore w'imyaka 22 watangiye gukora uyu mwuga mu mpera za 2020, yatangaje ko bishoboka ko iki gitaramo cye cya mbere agiye gukora yise "Ibisingizo bya Nyiribiremwa" cyaba ngarukamwaka hamwe no gusenga.

Ati: "Kuba iki gitaramo cyagaruka buri mwaka kuri iri zina ry'Ibisingizo bya Nyiribiremwa, ntabwo nabihakana kandi nta nubwo nabyemeza ijana ku ijana. Ndasenga nkayoboza Imana mu bintu byose. Ninemererwa n'Imana iri muri njyewe ko bizakomeza, kuki ntabikora? Bizakomeza rwose ibisingizo bisakare cyane kuko iri ni izina ryiza rijyanye na content nkoraho iri muri gakondo."

Josh n'itsinda bafatanije gutegura igitaramo batangaje ko imyiteguro irimbanije kandi nta mpungenge izo arizo zose abantu bakwiye kugira haba mu mitegurire y'igitaramo nyirizina na nyuma yaho

Josh Ishimwe n'itsinda bafatanije gutegura igitaramo batangaje ko imyiteguro irimbanije kandi nta mpungenge izo arizo zose abantu bakwiye kugira haba mu mitegurire y'igitaramo nyirizina na nyuma yaho

Ku bijyanye n'uko hari abavuga ko akoze igitaramo kare ugereranyije n'igihe amaze mu muziki, Josh yavuze kuri we no ku Mana ari cyo gihe. Ati: "Kuri bamwe ni kare, ku bandi nicyo gihe kandi iyo utinze hari igihe usanga ibintu byabaye bibi. Rero ku Mana nicyo gihe.

Kirazira ko nakora ikintu ntabanje kwemeranya n'Imana kandi nta nubwo turi kubikora kuko hari izindi nyungu tugamije zirenze, tubikora ku bw'umurimo w'Imana no ku bw'igihe cy'Imana kigeze ngo tubikore. Kuba hari abatinda kandi bamaze igihe kinini mu muziki ni uko baba bategereje uruhushya rw'Imana, iyo baruhawe barabikora baba batararuhabwa urabyumva ntabwo babihubukira".

Josh yakomeje avuga ko bitamugora kuririmba indirimbo z'amadini atandukanye nubwo we asanzwe ari umurokore (asengera muri ADEPR) kuko atari umunyedini. Yavuze ko akora byose uko Imana imutegetse kuko abona iyo umuntu akorera idini aba adakorera Imana.

Umutaramyi Josh kandi yavuze ko yishimira ubufasha ahabwa n'abakiriho asubiriramo indirimbo ndetse anateguza abazitabira igitaramo ko bazabona bamwe muri bo.

Yavuze ko yiyemeje guhuza Gospel n'Umuco kuko asanzwe akunda u Rwanda n'umuco nyarwanda, ariko kandi akaba yaranabonye ko muri Gospel ikozwe mu njyana ya gakondo harimo icyuho, niko kuganira n'abasanzwe bamufasha babona ari ho akwiye gushyira imbaraga, abitangira atyo.

Ati: "Imana yaduhaye umuco nk'abanyarwanda dukunda, umuntu utawukunda yaba afite ikibazo ariko dufite umuco mwiza cyane. Dufite ukuntu dutega amaboko, tugacinya akadiho mu buryo bwiza cyane. Rero nta kintu cyiza nko kubona kuri iriya tariki 20 Kanama abantu bazaba babikora basingiza Imana, baramya Imana ariko mu muco wacu nk'abanyarwanda. Mubitegerezanye amatsiko bizaba ari byiza cyane."


Mu mvugo isa n'izimije, Josh yumvikanishije ko bishoboka ko haba hari abandi bashyitsi bakomeye bazagaragara batunguranye mu gitaramo

Abajijwe niba hari abandi bakwiye kwitegwa mu gitaramo batari Christus Regnat na Alarm Ministries, Josh yahishuye ko ako ari agaseke gapfundikiye kazapfundurwa ku munsi nyirizina w'igitaramo "Ibisingizo bya Nyiribiremwa" giteganyijwe kuri iki Cyumweru muri Camp Kigali.

Ati: "By'umwihariko kuri njyewe ni abantu b'ikitegererezo muri uyu muziki. Alarm yatangiye umuziki kera cyane nkiri muto, ndetse na Christus Regnat ni korali yatangiye kera cyane, ni abantu bafite ibigwi. Rero nabatekerejeho kuko nababonagamo ababyeyi, nkababona nk'abantu bamfata ukuboko kandi bakanshyigikira, ariko hari n'abandi kugeza ubu navuga ko ari agaseke gapfundikiye."

Josh yavuze ko iki ari igikorwa amaze igihe ategura hamwe n'Imana, ndetse ko na nyuma y'igitaramo azakomeza guha abakunzi b'umuziki we ibindi bihanano byinshi byiganjemo ibye bwite. Yanatangaje ko kubera ko abazitabira igitaramo cye atari ko bose bakunda gakondo, ariyo mpamvu atifashishije abasanzwe baririmba mu njyana nk'iye ya gakondo.

Ati: "Umuziki wanjye ni byo ni gakondo, ariko hari n'abandi bazaza bakunda n'izindi njyana. Si byiza ko wenda nakora mu njyana imwe gusa hari injyana nziza Alarm ikora nanjye nkunda cyane, ariko 'content' ni imwe ni ugusingiza Imana. Gusingiza Imana ntabwo bigira umupaka, amahanga yose azasingiza Imana mu njyana zayo."


Mu magambo ye, ntiyashatse kwerura ngo yemeze cyangwa ahakane niba Nyakubahwa Jeanette Kagame azitabira igitaramo cye yise "Ibisingizo bya Nyiribiremwa "

Josh Ishimwe uheruka gutaramira abarimo Nyakubahwa Jeannette Kagame, yavuze ko ari umubyeyi mwiza ukunda Imana, ahishura ko kuba yakwitabira igitaramo cye kugeza aka kanya bikiri ibanga.

Yagize ati: "First Lady ndamushimira cyane aho ari kuko ni umubyeyi mwiza kandi ufasha benshi cyane cyane urubyiruko. Naho ibijyanye no kuba naramutumiye, ni ibanga murahishiwe. Gusa, ndamushimira ni umubyeyi wizihirwa ukunda Imana, uhaguruka agafatikanya n'abandi gusingiza Imana, ni umugisha ukomeye cyane."

Josh kandi yakuyeho impungenge zirimo izo kutubahiriza amasaha, no kuba yatenguhwa na bamwe mu bo bagomba kuzafatanya mu gitaramo cy'Ibisingizo bya Nyiribiremwa cyane ko ari ibintu biri kubaho muri iyi minsi, yizeza abantu ko abo yifashishije ari abana b'Imana ndetse asanzwe afata nk'ikitegererezo cye mu rugendo rwa muzika.

Ati: "Kuba abo tuzafatanya bantenguha bakaba badahari, ibyo ntimubigireho impungenge. Biri no mu bintu byatumye mfata abantu mfata nk'ikitegererezo muri uyu muziki bamazemo igihe ari korali twese tuzi. Icyo nabizeza ni uko bazaboneka."

Yavuze ko kuva yatangira uru rugendo nta ngorane nyinshi arahura nazo usibye gusa kuba bamwe batarumva neza injyana y'abantu bakuru akoramo ya gakondo, nubwo we abifata nk'intambwe idasanzwe yateye kandi ngo bayanatumye ashyiramo imbaraga ze zose abifashijwemo n'Uwiteka.

Yatangaje ko kandi icyigamijwe muri iki gitaramo ari uko umuntu uzaza mu gitaramo ababaye, aremerewe, azumva Imana mu gitaramo cy'Ibisingizo bya Nyiribiremwa, akongera agahembuka.


Uwari uyoboye gahunda yo gutanga ibusobanuro birambuye ku gitaramo cya Josh kitezweho guhembura benshi

Josh Ishimwe usanzwe ari umukristu wa ADEPR yatangaje ko muri Bibiliya, usibye Yesu hari n'abandi afata nk'icyitegererezo barangajwe imbere na Aburahamu.

Ati: "Muri Bibiliya ab'ikitegererezo mfite ni benshi. Mu isezerano rya kera harimo uwitwa se w'abizera, ni umugabo nkunda cyane witwa Aburahamu wabashije kumva ijwi ry'Imana akava mu byo yari arimo, akava mu muryango akareka byose, akagenda ku bwo kumva ijwi ry'Imana, ndamukunda cyane kuko niwe kitegererezo cyiza cy'abizera Imana.

Mu isezerano rishya nkunda umugabo witwa Pawulo. Pawulo ni umuntu wasakaje ubutumwa bwiza adashingiye ko ari umuyuda, niwe wari warasohoje isezerano Yesu yari yarasize avuze ryo kugera ku mpera z'isi. Nubwo yagiyeyo bakamurwanya ariko we yarabikoze aharanira ko ubutumwa bwiza bugera no ku banyamahanga."

Ku ruhande rw'itsinda rifasha Josh, uwaje arihagarariye witw Mandela Ndahiriwe yavuze ko bari gufatanya uko bashoboye kose ngo igitaramo kizagende neza banamara impungenge abatekereza ko nabo baba nk'ab'iki gihe bagatererana Josh Ishimwe

Ndahiriwe yagize ati: "Ku bijyanye na Management team ye, reka mbamare impungenge kuko abantu bose bari mu itsinda rifasha Josh ni abakristu kandi ntibabikora ku bw'inyungu zindi ahubwo babikora kubera ko ari umuhamagaro bahamagariwe.

Nta n'umwe ugamije ikindi usibye kuba bashishikajwe n'uko ubutumwa bwiza Imana yashyize muri Josh binyuze mu njyana gakondo bwamenyekana abantu bose bakamenya Kristo. Impamvu mubona nta baterankunga benshi bagaragara kuri affiche si uko badahari ahubwo abenshi muri bo ni inshuti za Josh zitashimye kumenyekana."


Ndahiriwe Mandela wari uhagarariye itsinda riri gufasha Josh Ishimwe muri iki gitaramo

Gakunzi David, Umunyamabanga wa Alarm Ministries, imwe muri korali zizafatanya na Josh mu gitaramo cy'Ibisingizo bya Nyiribiremwa, yahumurije abanyarwanda by'umwihariko abazitabira iki gitaramo, avuga ko badashobora gutenguha Josh ndetse bageze kure imyiteguro yose ikenewe.

Ati: "Josh tumufata nk'umuntu uca bugufi ndetse uri kuzamuka mu muziki wa gospel kandi twishimiye igikorwa cyiza yatekereje gukora. Natwe nka Alarm twishimiye kumufasha mu bikorwa byose yitegura gukora, ntabwo dushobora kumutenguha kuko nta nubwo turabikora.

Ubikora hari indangagaciro za gikristu aba adafite, ariko nka Alarm tutitabiriye ubutumire bwa Josh ndizera ko n'ijuru abantu bataribona. Uretse gusa no guhemukira umuntu ku isi n'Imana twaba tuyihemukiye. Turiteguye, repetition turi kuzikora neza, turimo turamusengera mu buryo ubwo ari bwo bwose bifatika kugirango Imana uzabane nawe muri kiriya gitaramo.

Twiteguye kumufasha mu buryo bwose azatwiyambaza kugira ngo abashe kuzamuka nawe kandi hamwe no guca bugufi twamubonyemo turizera neza ko hari icyo Imana izabikoraho kugira ngo agere ku rugero rwiza Imana ishaka, natwe turamushyigikiye mu buryo bwose."


Umunyamabanga wa Alarm Ministries, David Gakunzi, yavuze ko baramutse bahemukiye Josh baba banahemukiye Imana

Josh ntiyashatse gutangaza byinshi ku hazaza h'umuziki we avuga ko ibyo akora byose abanza kubisengera, akagisha inama Imana akabona kubikora yabiherewe uruhushya

Josh Ishimwe umaze imyaka itatu akora umuziki wa gospel ukoze mu njyana gakondo, yatangaje ko mu gitaramo cye cya mbere afite kuri iki Cyumweru yise Ibisingizo bya Nyiribiremwa, azaririmbamo n'izindi ndirimbo zidasanzwe zinafatirwa amajwi n'amashusho bizatunganwa neza nyuma y'igitaramo bikajya hanze bikarushaho guhembura imitima ya benshi.

Josh Ishimwe umaze imyaka itatu akora umuziki wa gospel ukoze mu njyana gakondo, yatangaje ko mu gitaramo cye cya mbere afite kuri iki Cyumweru yise Ibisingizo bya Nyiribiremwa, azaririmbamo n'izindi ndirimbo zidasanzwe zinafatirwa amajwi n'amashusho bizatunganwa neza nyuma y'igitaramo bikajya hanze bikarushaho guhembura imitima ya benshi.

Kwinjira muri iki gitaramo Josh Ishimwe yise "Ibisingizo bya Nyiribiremwa", ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu myanya yo hagati, 15,000 Frw muri VIP ndetse na 20,000 Frw muri VVIP. Ameza y'abantu batanu ni 250,000 Frw, bivuze ko umuntu umwe ari 50,000 Frw.

Amatike ari kuboneka ku Isomero rya Regina Pacis, Zion Temple Gatenga, Bethesda Holy Church Gisozi, Sainte Famille, EAR Remera, Camelia (CHIC). Kuri Momo ni *182*8*1*604473#. Ushobora no kugura itike kuri interineti unyuze kuri www.eventixr.com. Kanda HANO ugure itike. Ukeneye ko bayikugezaho aho uri wahamagara nimero: 0782051627.


Josh Ishimwe yateguje igitaramo cy'uburyohe kuri iki Cyumweru muri Camp Kigali

Reba hano andi mafoto yafatiwe mu nama Josh yagiranye n'itangazamakuru












Abanyamakuru babajije Josh Ishimwe ibibazo bitandukanye ku gitaramo cy'amateka agiye gukora kuri iki cyumweru

REBA AMASHUSHO UBWO JOSH ISHIMWE YAGANIRAGA N'ABANYAMAKURU


AMAFOTO & VIDEO: Freddy Rwigema - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND