RFL
Kigali

Menya byinshi n’impamvu zituma abantu benshi bivugisha

Yanditswe na: Patience Muhoza
Taliki:9/08/2023 12:29
0


Abantu benshi bakunze guhura n’ibihe byo kwiganiriza aho hari ababibona bakagira ngo ni ugucaganyukirwa, gusa biba bifite impamvu bitewe n’ibitekerezo byinshi umuntu aba afite rimwe na rimwe biba na byiza gusa iyo bikabije ntibiba byiza.



Ubushakashatsi butandukanye harimo ubwakozwe na 'Healthline', 'Cleverland clinic', buvuga ko "Kwivugisha" bishobora kubaho mu gihe utekereza mu bitekerezo ibintu byinshi, akenshi biba mu gihe cyo kujya impaka mu bitekerezo byo gufata  ibyemezo cyangwa imyanzuro runaka.

Nubwo hari ababikora bikabafasha kurwanya irungu, gusa hari n'ababikora rimwe na rimwe mu buryo budahwitse ari bwo bushobora kubatesha umutwe, ibi bikaba byashobora kwerekana ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.

Zimwe mu mpamvu zituma Abantu bivugisha ubwabo

Biramenyerewe cyane ko abantu bivugisha ubwabo kuruta uko bidakorwa. Ubushakashatsi bumwe buvuga ko 96% by'abantu bakuru bavuga ko bafite ibiganiro by'imbere.

Abantu benshi bivugisha mu bihe bya buri munsi. Akenshi ubikoze abonwa mo isura itari nziza gusa kubikora bigufasha kumva isi ikuzengurutse bikagufasha gushira irungu mugihe uri wenyine .

Akenshi ubushakashatsi bwagaragaje ko ibiganiro by’imbere usanga bimeze nk’ibiganiro wagirana n’undi muntu bikaba byafatwa nk’ibisanzwe

Ibiganiro by'imbere mu bisanzwe bisa n’uburyo wavugana n’abandi. Ubu bwoko bwo kuganira bushobora kubaho bucece mu mutwe wawe cyangwa kuvugwa cyane.

Ikindi gihe ushobora kubona wivugishije cyangwa ukabona undi abikora; aha ni ubundi buryo umuntu ashobora gukoresha arwana n’ibitekerezo bynshi bitandukanye byo kuba yafata umwanzuro runaka kandi wenyine aha iyo bibaye byinshi niho usanga ashobora guhita yivugisha

Hari ababikora mu rwego rwo kwirinda no kuruhura mu mutwe; Iyo abantu biganirije ubwabo, babasha gusohora ibibababaje cyangwa ibitagenda neza mubuzima bwabo cyangwa bakaba baniganiriza kubyabashimishije ugasanga bibafashije kuruhuka mu mutwe.

Ushobora kwibaza niba kwivugisha bifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe

Hariho ibibazo bimwe na bimwe aho kwivugana bishobora kuba ikimenyetso cy’ubuzima bwo mu mutwe. Biramenyerewe cyane mu rubyiruko akenshi iyo bamaze guca muri byinshi kandi bigoye cyane.

Kimwe mu bimenyetso nyamukuru bigaragaza ko hari ikibazo mu kwivugisha ni ukuba ufite ibitekerezo bibi. Ibitekerezo byawe aho usanga ibyo utekereza harimo guhangayika kwinshi cyane.

Abahanga batanga inama ko mu gihe wumva bikabije cyane wakwegera abahanga mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe bakaba bagufasha kuko biravurwa kandi bigashira iyo byakabije.

Abenshi babyita gucanganyukirwa gusa biruhura mu mutwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND