Kigali

Ibya Harmonize na Yolo The Queen byafashe indi ntera , hajemo Range Rover

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:9/08/2023 8:01
0


Nyuma yo gushyira hanze amashusho ari kumwe na Yolo The Queen wahoze ari inzozi za Harmonize, yamaze kumuha impano y'imodoka ya Range Rover ndetse arenzaho ko ibye byose ari ibya Yolo hThe Queen.



Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi ku mazina ya Harmonize yagaragaje impano ya Range Rover nshya yahaye umunyarwandakazi Yolo The Queen.

Iyi mpano ayigaragaje nyuma y'uko ku munsi w'ejo yagaragaje amashusho ari kumwe n'uyu munyarwandakazi yahoze yifuza kuzahura nawe ndetse akajya amutera imitoma ku mbuga nkoranyambaga ze.

Harmonize yabanje gushyira hanze amashusho ya Yolo The Queen arangije yandikaho ngo "iyo utegereje imodoka nshya."

Nyuma gato uyu muhanzi yahise ashyira hanze amashusho y'imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover hanyuma ahita ayaherekesha ubutumwa bugira buti "Ninjya nkubwira ko nkukunda amafaranga yange aba ari ayawe."

Si ibyo gusa akandi kuko uyu muhanzi yahsie yongeraho ubundi butumwa yanditse mu rurimi rw'ikinyarwanda ko U Rwanda ari urwa mbere none n'iteka ryose mu kugira abakobwa beza. 

Yagize ati "Rwanda ubu noneho ndemeye muri aba mbere, none n'iteka ryose. murabona ko n'ubu nshobora kuvuga ikinyarwanda."

Mu kuvuga kuri Yolo The Queen, yasabye abantu guhagarika kuvuga ko Yolo The Queen ari umukunzi we ahubwo bajye bavuga ko ari umugore we. 

Harmonize ati "Muhagarike kuvuga ko ari umukunzi wanjye ahubwo muvuge ko ari umugore wange nirwo rwego biriho."

Nyamara nubwo Harmonize yahaye impano ya Range Rover Yolo The Queen, si we mugore wenyine ahaye imodoka dore ko na Frida Kajala yamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover igihe urukundo rwari rugeze aharyoshye.


Harmonize yatangaje ko amafaranga ye yose ari aya Yolo The Queen nyuma yo kumuha impano y'imodoka ya Range Rover.


Yolo The Queen yahawe impano ya Range Rover n'umugabo we Harmonize.


Yolo The Queen yahoze avugwa mu rukundo n'umuraperi Drake ukomoka muri Canada.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND