RFL
Kigali

Sobanukirwa byinshi ku bibazo uhora wibaza ku myogere y’umubiri wawe

Yanditswe na: Patience Muhoza
Taliki:7/08/2023 11:27
0


Kwiyuhagira bisanzwe biragaragaza isuku nyinshi uba wagiriye umubiri wawe kandi ni byiza cyane kuko byongera kubaho ubuzima bwiza kandi bufite amahoro n’umunezero, gusa hari ibibazo ushobora kwibaza nk'igihe ugomba gusukurira amenyo cyagwa n’inshuro ugomba kwiyugarira ku munsi.



1. Ese hari icyo bitwaye koga inshuro nyinshi cyane

Aha abenshi bashobora kuba bibaza niba ari byiza cyangwa bibi kuba wakoga inshuro nyinshi cyane ku munsi.

Ubushakashatsi bwakozwe na Healthline bugaragaza ko ubusanzwe uruhu rusanzwe rufite urwego rwo kurinda amavuta hifashishijwe bagiteri zifasha kurinda uruhu rwawe. Iyo usukuye kenshi ukanakuba uruhu cyane uhita utera umubiri gutakaza ubushobozi uruhu rwari rufite bwo kukurinda kugira isura mbi, bituma utakaza uruhu rw’umwimerere.

Ikindi kibi cyane iyo ukarabye inshuro nyinshi ukorehsa isabune  ya ‘Antibacterial’ uba witera ibyago byinshi byo kwica ‘bacteria’  karemano   zirwanya mikorobe nyinshi zanduza uruhu. Ibi bikaba byatera ingaruka nyinshi ku ruhu rwawe.

Abahanga batanga inama nziza  ko  byibura wakaraba kabiri ku munsi byaba  wakabya bikaba gatatu gusa ntibirenge, kuko iyo biharenze bitera umubiri wawe kugira ingaruka nyinshi.


Ni kangahe ugomba gukaraba mu mutwe wawe?

Abenshi bashobora kwibaza iki kibazo, kuko abenshi umutwe n’igice kibagora cyane kucyoga gusa ni byiza nacyo kugikorera isuku nk'uko ubushakashatsi bwakozwe na cleverland clinic bubigaragaza.

Umutwe wa buri muntu uratandukanye ukurikije imyaka yabo, amateka y'amoko, urwego rw'ibikorwa n'ubwoko bw'umusatsi byose bigena inshuro ushobora kogamo.

Abagore akenshi baba bafite imisatsi myinshi bahabwa inama ko byibura mu cyumweru bakogamo gatatu naho abandi bakogamo buri munsi ibi bikaba byaba byiza cyane mu gufasha umutwe kumera neza


Ni kangahe ugomba koza amenyo yawe?

Abahanga mu by'ubuzima harimo nka Kelly Hancock, bavuga ko ugomba koza amenyo buri gitondo kandi buri joro mbere y'uko uryama, nk'uko Kelly Hancock, inzobere mu kuvura amenyo  asobanura kandi ko koza amenyo yawe nijoro ari uguha amenyo amahirwe yo kurara ameze neza

Ubushakashatsi bwakomeje gukorwa, bwemeza neza ko buri uko umaze gufata amafunguro wasukura amenyo yawe kugirango yumve amerewe neza ntaze kukugora akurya cyangwa ngo nawe wumve ubangamiwe.

Ni kangahe ugomba gukaraba intoki?

Mu bushakashatsi bwashyizwe hanze na WebMD, bugaragaza ko  nta nshuro ku munsi zihari wakaraba mo inkoki, gusa hari ibihe uba ukeneye kumenya ko ugomba gukarabiramo intoki

Muri ibyo bihe harimo mbere na nyuma yo gutegura ibiryo; mbere yo kurya; nyuma yo gukoresha ubwiherero; nyuma yo kugaburira amatungo yawe na nyuma yo gukora mu myanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND