RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka 27 atabarutse,Tupac yahawe inyenyeri muri 'Hollywood Walk Of Fame'

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/06/2023 9:28
0


Umuraperi w'icyamamare Tupac Shakur yahawe inyenyeri muri 'Hollywood Walk Of Fame' ku bw'ibikorwa by'indashyikirwa yagezeho mbere y'uko yitaba Imana mu myaka 27 ishize.



Tupac Amaru Shakur  uzwi kandi ku izina rya 2Pac cyangwa Makaveli, yari umuraperi w'Umunyamerika. Afatwa nk'umwe mu baraperi bakomeye b'ibihe byose. Shakur ari mu bahanzi ba muzika bagurishije cyane ibihangano byabo, Yapfuye mu 1996 amaze kugurisha kopi zirenga miliyoni 75 ku Isi ku myaka 25 yarafite.

Kuri ubu uyu muraperi ufatwa nk'umwami w'injyana ya Rap/Hip Hop yahawe icyubahiro anashimirwa ibikorwa yakoze ahabwa inyenyeri muri 'Hollywood Walk of Fame' yakiriwe n'abavandimwe be barimo mukuru we Mopreme Shakur na mushiki we Sekyiwa Shakur.

Izina rya Tupac ryanditswe mu nyenyeri zigize 'Hollywood Walk of Fame'

Hollywood Walk of Fame imaze imyaka 63 ibayeho ,ni ahantu nyaburanga h'amateka hagenewe kwandikwa amazina y'ibyamamare mu nyenyeri zihatatse mu rwego rwo guha agaciro ibikorwa bagezeho. Tupac nawe yahawe inyenyeri nyuma y'imyaka 27 atabarutse.

Umuryango wa Tupac Shakur witabiriye ibi birori

Sekyiwa Shakur umuvandimwe wa Tupac, ubwo yavugaga ijambo muri ibi birori yagize ati: ''Kuva Tupac afite imyaka 13 yagaragazaga ko ashaka kuba umuhanzi. Nibwo yatangiye kujya kwiga ibijyanye n'ubuvanganzo. Yarafite impano idasanzwe kandi twishimira cyane ko yayikoresheje yigisha abantu. Yakoze ibyari birenze ibikenewe mu gihe cye. Ntabwo Hip Hop yari kugera aho igeze iyo aba atarayirwaniriye''.

Sekyiwa Shakur yakiriye inyenyeri ya musaza we Tupac

Mukuru we Mopreme Shakur yagize ati: ''Uyu munsi ntituri guha icyubahiro inyenyeri Tupac yahawe, turi guha icyubahiro imbaraga n'umuhate yagize ngo inzozi ze zibe impamo. Na mbere y'uko amenyekana, Tupac yarabizi ko izina rye rizandikwa muri Hollywood Walk of Fame kandi yarabikoreye. Turishimye cyane ko imyaka yamaze akora cyane yagize umusaruro''.

Abavandimwe ba Tupac bishimiye iki gikorwa

Tupac Shakur ahawe inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame, nyuma y'uko  aherutse gufungurirwa inzu ndangamurage muri Los Angeles yashyizwemo amateka n'ibikorwa byamuranze. Iyi nzu ndangamurage ya Tupac yiswe 'Wake Me Up When I'm Free Museum'. Uyu muraperi kandi yanashyizwe muri 'Rock and Roll Hall of Fame' mu 2017.

Tupac ahawe inyenyeri muri Hollywood Walk Of Fame nyuma y'imyaka 27 atabarutse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND