RFL
Kigali

Martin Pro wakoranye na Bishop Gafaranga yasabye inkunga yo kurangiza album ya kabiri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/06/2023 9:17
0


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Martin Mugisha [Martin Pro], yatangaje ko yatangiye urugendo rwo gutegura indirimbo zigize album ye ya kabiri yise ‘Mwaminifu’ bisobanuye Imana n’iyo yo kwizera.



Ni album izaba iriho indirimbo 10 zitunganyije mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho. Ndetse yamaze gusohora indirimbo ya mbere yitiriye album.

Yabwiye InyaRwanda ko gutegura no gutunganya album atari umurimo woroshye kuko usaba inkunga y’amasengesho n’amafaranga  ari nayo mpamvu yatekereje gusaba inkunga abakunzi b’umuziki mu bice bitandukanye by’Isi.

Ati “Icyifuzo cyanjye  kuko ari umurimo ukomeye cyane kandi kuwukora bikaba bisaba imbaraga z’amasengesho ndetse n’amafaranga niyo mpamvu nifuje gusaba inkunga ku bakunzi ba muzika bose aho batuye ku Isi hose buri wese akantwerera amafaranga igihumbi (1000Frw) mu rwego rwo kunshyigikira kugirango iyi album nzayikore.”

Akomeza ati “Ariko uko umuntu ashobojwe uwari we wese mu bushobozi bwe yantera inkunga n'irenzeho bitewe n’uko umwuka w’Imana yamuyoboye kunshyigikira.”

Uyu munyamuziki avuga ko iyi ndirimbo ye ya mbere kuri album yise ‘Mungu ni Mwaminifu’ isobanuye Imana niyo kwizerwa, irimo ubutumwa bukomeza abagenzi bajya mu Ijuru cyane cyane ku bahanzi ndetse n’abavugabutumwa, abasaba gukomeza urugendo ndetse ko ‘imbere ni heza ntibacike intege.’

Martini Pro niwe wagize uruhare mu nkwandika indirimbo nka ‘Igitambo’, ‘Umuriro’ n’izindi yakoranye na Bishop Gafaranga na Annette Murava.

Izi ndirimbo zarakunzwe cyane ahanini biturutse ku butumwa aba banyamuziki bombi bakubiyemo bwubakiye ku magambo menshi aboneka muri Bibiliya.

Martin yavuze ko muri iki gihe atari gukorana na Bishop Gafaranga, ahanini bitewe n’impamvu zirimo no kuba ari gutegura album ye ya kabiri.

 Avuga ati “Bishop Gafaranga ntabwo gukorana muziki byahagaze gusa bitewe n’impamvu yo gutegura iyi album ntawo byanshobokera kubifatanya n’indi mirimo.”

Martin Pro asengera mu itorero ryitwa Winners Chapter International Kigali. Yavukiye mu Burundi, mu muryango w'abakiristo w'abana batatu, akaba ari we bucura.

Yatangiye kuririmba ku myaka 2 mu ishuri ryo ku Cyumweru, atangira gucuranga piano kuva ku myaka 10 akiri umwana muto. Yinjiye muri studio bwa mbere mu 2014 asohora indirimbo ye ya mbere.

Mu rugendo rw'umuziki, amaze gukora indirimbo nyinshi nk'umuhanzi ku giti cye. Album ye ya mbere yitwa 'Ikora uko yishakiye' ikaba igizwe n'indirimbo 11.

Indirimbo ze zakunzwe cyane harimo: 'Ikora uko yishakiye', 'Ikimenyetso', 'Nahageze', 'Nzakwigisha', 'Impamba' n'izindi.

Yigeze gukubitirwa i Burundi ubwo yari yitabiriye igitaramo Theo Bosebabireba yatumiwemo na Perezida w'u Burundi nyakwigendera Nkurunziza. Icyo gihe ngo hari abantu benshi cyane.

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO YA MBERE YA MARTIN NO KUMUTERA INKUNGA


Martin Pro yatangiye kwiyambaza inshuti n’abavandimwe kugirango arangize album ye ya kabiri

 

Martin Pro avuga ko album ye izaba iriho indirimbo 10 zigaruka ku mwami n’umukiza

 

Martin yavuze ko muri iki gihe atari gukorana na Gafaranga ahanini bitewe n’uko ari gutegura album ye

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO MARTIN YAKORANYE NA GAFARANGA NA MURAVA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND