RFL
Kigali

NBA Final Stage: Denver Nuggets ikomeje gushyimangira ko ishaka igikombe

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:8/06/2023 9:01
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, kuri Keyasa Center ikipe ya Miami Heat imbere y'abafana bayo yatsinzwe na Denver Nuggets amanota 94 kuri109.



Mu mikino itandatu iba igenwe hamaze gukinwa imikino itatu. Ikipe ya Denver Nuggets ifite insinzi ebyiri naho ikipe ya Miami Heat yo ifite insinzi imwe.

Amahirwe yo kuzegukana iki gikombe benshi bayaha ikipe ya Denver Nuggets bashingiye kuko yitwaye ikuramo ikipe ya Los Angeles Lakes. Miami Heat impamvu idahabwa amahirwe ni uko yahuye n'akazi katoroshye ubwo yakuragamo Boston Celtics, igakina imikino myinshi ndetse ikanaruhuka igihe gito.

Muri uyu mukino Miami Heat yarushijwe ku buryo bugaragara. Igikomeye yakoze ni ukunganya amanota 24 na Denver Nuggets mu gace ka mbere.

Utundi duce dutatu twa nyuma Denver Nuggets yatwihariye iradutsinda. Agace ka kabiri yagatsinze n'amanota 29 kuri 24, aka Gatatu yagatsinze n'amanota 29 kuri 20 naho akanyuma Nuggets irongera igatsinda n'amanota 27 kuri 26.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Denver Nuggets ni Murray, Caldwell-Pope, Porter Jr, Goldon na Nikolas Jokic. Ku ruhande rwa Miami Heat abakinnyi babanje mu kibuga ni Vincent, Strus, Jimmy Bulter, Love na Adebayo.

Biteganyijwe ko ikipe ya Denver Nuggets iramutse itsinze imikino ibiri yikurikiranya yahita yegukana igikombe bitagombeye umukino wa Gatandatu. Ubwo Denver Nuggets yaba igize imikino ine Miami Heat ifite umwe ku buryo n'ubwo yatsinda uwa Gatandatu ntacyo byayifasha.

Ku ruhande rwa Miami Heat kugira ngo izegukane iki gikombe birayisaba gutsinda imikino yose isigaye uko ari itatu. Iramutse iyitsinze ubwo yaba igize insinzi enye kuri ebyiri za Denver Nuggets. Nuggets nta gikombe iratwara mugihe Miami Heat yo igifite inshuro enye.










Abasore ba Denver Nuggets bakomeje kiyifasha gushaka igikombe cya mbere. Nikolas Jokic na Caldwell-Pope ni bamwe mu bakinnyi bameze neza muri iyi kipe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND