Abantu basaga 2848, nibo bamaze kwiyandikisha mu kuzitabira isiganwa rya Kigali International Peace Marathon ririmo ibihembo byinshi bwa mbere kuva ryashingwa.
Hasigaye
iminsi 5 gusa kugira go isiganwa ngarukamwaka ryitiriwe Amahoro (Kigali
international Peace Marathon) ribe kunshuro yaryo ya 18. Ni isiganwa rizaba
tariki 11 Kamena, abasiganwa bakazakina mu byiciro 3 aribyo, abasiganwa
ibirometero 42, (Full Marathon), abazasiganwa ibirometero 21 (Half Marathon),
ndetse n'abazasiganwa binezeza (Run for Peace).
Igikorwa
cyo kwiyandisha muri ibi byiciro tuvuze haruguru, kirakomeje aho ubundi abantu
bari basanzwe biyandikisha baciye kuri internet, gusa kuva kuri uyu wa Kabiri,
abiyandikisha bashobora no kujya ku cyicaro cy'ishyirahamwe ry'imikino
ngororamubiri bakaba babandika bisanzwe.
Run For Fun ni kamwe mu gace k'isiganwa kagize Kigali International Peace Marathon
Imibare
igezweho igaragaza ko abantu basaga 1162 aribo bamaze kwiyandikisha muri Half
Marathon, Full Marathon ikaba abantu bagera kuri 389 aribo bamaze
kwiyandikisha, naho abantu bagera ku 1297 nibo bamaze kwiyandikisha mu
gusiganwa bishimisha, bivuze ko abantu bagera ku 2848.
Muri aba bakinnyi abagera kuri 522 nibo banyarwanda biyandikishije muri Half Marathon abagera ku 114 nibo bamaze kwiyandikisha muri Full Marathon naho abagera kuri 998 biyandikisha muri Run for Peace. Bose hamwe bakaba 1634.
Kwiyandikisha
Abanyamahanga bishyura 30$ yo kwiyandikisha, ababa mu Rwanda bakishyura 5000 Frw. Abatuye mu bihugu byo mu Karere birimo Uganda, Tanzania, u Burundi, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo bishyura 10$. Abanyarwanda bashaka gukina Full Marathon na Half-Marathon bishyura 5000 Frw naho abashaka gusiganwa bisanzwe [Run for Fun] biyandikisha ku buntu.
Nyuma yo kuzamura ibihembo, ubu uwa mbere muri ‘Full Marathon’ akaba azabona ibihumbi 20$ mu bagabo n’abagore.
Kigali International Peace Marathon ni isiganwa rya
gatatu rihemba amafaranga menshi muri Afurika. Isiganwa
rya mbere muri Afurika ni Marathon ya Nairobi ihemba ibihumbi 60$ ku mukinnyi
wa mbere mu gihe iya Lagos ihemba ibihumbi 30$.
Mu 2022, Kigali International Peace Marathon yegukanywe n’Abanya-Kenya Wilfred Kigan na Margaret Agai mu bagabo n’abagore. Muri Half-Marathon hatsinze Umunya-Kenya, Shadrack Kimining Korir n’Umunyarwandakazi Musabyeyezu Adeline. Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’abarenga 3000 baturutse mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu Karere.
kuva iri siganwa ryakinwa bwa mbere mu 2005, ni ubwa mbere hagiye gutangwa ibihembo byo hejuru, ndetse bikaba bisobanuye ko hari abakinnyi batitabiraga amasiganwa yabanje bagomba kuza
iminsi yagiye abashaka kwiyandikisha batanguranwa
TANGA IGITECYEREZO