RFL
Kigali

Johnny Drille agiye gukorera igitaramo i Kigali azahuriramo n’abarimo Ariel Wayz na Ish Kevin

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/06/2023 20:09
0


Umunyamuziki uzwi cyane mu ndirimbo zigera ku ndiba y’umutima, Johnny Drille wo muri Nigeria ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizahuza abakunzi b’ikinyobwa cya Amstel, azahuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Bwiza na Ish Kevin.



Abakunzi b’uyu muhanzi bamaze iminsi bifata amashusho bari mu matsinda babyina zimwe mu ndirimbo ze zirimo ‘How Are You? My Friend’ aho abazahiga abandi, bazahabwa itike yo kwinjira muri iki gitaramo agiye kongera gukorera i Kigali.

Iki gitaramo Drille azaririmbamo cyiswe ‘Friends of Amstel 2023’ kigamije guhuza inshuti n’avandimwe, bakishima, basoma ku kinyobwa cya Amstel. Ni ku nshuro ya mbere kigiye kuba, kandi kizarangwa n’ibikorwa binyuranye by’imyidagaduro.

Kizaba ku wa 24 Kamena 2023, kandi kizaririmba abahanzi barimo Bwiza, Ariel Wayz na Ish Kevin. Hari kandi DJ Creme wo muri Kenya, DJs Slick Stuart & Roja wo muri Uganda, DJ Brianne, DJ Pyfo, Nep DJs bo mu Rwanda. 

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira ahagana saa munani z’amanywa kugeza mu masaha akuze. Mu bandi bazaririmba muri iki gitaramo, harimo itsinda rya Nubian Gypsies, ryigeze gutaramira i Kigali binyuze muri Kigali Jazz Junction ya 2017.

Nubian Gypsies izwi cyane mu njyana ya Blues na Regga. Mu bitaramo binyuze bakunze kwifashisha indirimbo zakunzwe nka ’Hey John’, ’Home Sweet Home’ n’izindi.

Johnny Drille ni umunya-Nigeria w’umuririmbyi w’umwanditsi w’indirimbo. Yagize igikundiro bwa mbere ashyize hanze indirimbo “Awww” yakoranye na Di’ja. Afitanye amasezerano y’imikoranire na Mavin Music yatumbagije ubwamamare bwa benshi mu bahanzi bo muri Afurika.

Yabonye izuba kuya 05 Nyakanga 1990. Yavukiye muri Leta ya Edo State muri Nigeria. Ise ni Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri. Afite abavandimwe bane. Yatangiye urugendo rw’umuziki akiri muto ahereye mu rusengero. Yize muri Kaminuza ya Beni iherereye mu Mujyi wa Benin aho yize ibijyanye na “English and Literature”.

Mu 2015 yari mu bahanzi batandatu bahatanye mu irushanwa rya “Project Fame West Africa”. Mu 2015 yashyize hanze indirimbo “Wait for Me”. Mu 2016 ashyirwa mu bihembo bya “The Headies” mu cyiciro cya ‘Best Alternative Song’.

Mu 2017 yashyize hanze indirimbo “Romeo&Juliet” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube. Mu 2018 yasohoye indirimbo “Awa love”, muri uyu mwaka ashyira hanze indirimbo “Shine”, “Finding Efe” n’izindi nyinshi.

Johnny Drille waherukaga i Kigali mu 2019, agiye kongera kuhatamira


Johnny Drille yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Romeo&Juliet’


Ariel Wayz witegura kujya gutaramira i Burayi azahurira ku rubyiniro na Johnny Drille

Bwiza washyize hanze indirimbo yise ‘Do Me’ ategerejwe mu gitaramo kizahuza abakunzi ba Amstel

Umuraperi Ish Kevin witegura gushyira hanze album yise ‘Blood, Sweat&Tears’ 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HOW ARE YOU MY FRIEND' YA JOHNNY DRILLE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND