RFL
Kigali

Diyosezi ya Ruhengeri yashyize hanze indirimbo iyirata ibigwi n’Abashumba 5 bayiyoboye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/06/2023 8:27
0


Ubuyobozi bwa Diyosezi ya Ruhengeri bwashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yubahiriza iyi Diyosezi bise ‘Ruhengeri uri ingeri’ yubakiye ku bigwi by’iyi Diyosezi, kandi ikanumvikanisha uruhare rw’abashumba bagiye bayiyobora mu bihe binyuranye.



Diyosezi ya Ruhengeri yashinzwe tariki ya 20 Ukuboza 1960 (Imaze imyaka 63) na Mutagatifu Papa Yohani XXIII. Ifite amaparuwasi 16, ariko iri mu myiteguro ya hafi yo gushinga Paruwasi ya Musanze, Nyamugali na Karuganda.

Yakoze yubile y'imyaka 50. Ubu iri mu cyerekezo cy'imyaka 2035. Muri iyo myaka ishyize, hakozwe byinshi bitandukanye  haba mu bijyanye n'imiyoborere no gukomeza abakristu mu kwemera.

Si ibyo gusa kandi  ibifashijwemo n'Imana  iyi Diyosezi  yakoze ubumurimo wo Gutagatifuza imbaga y'Imana, kwita ku iterambere rya muntu n'iry'ubukungu. 

Ushinzwe Itumanaho muri Diyosezi ya Ruhengeri, Padiri Maniragaba Alexis, yabwiye InyaRwanda ko ibyo bishimira ari byinshi byatumye bifuza kubigaragaza binyuze mu ndirimbo n'umudiho wa kinyarwanda kandi ufasha n'abantu kumva iby'Imana.

Yavuze ko muri rusange iyi ndirimbo bashyize hanze igaragaza ibigwi bya Diyosezi ya Ruhengeri. Avuga ko ari indirimbo y'icyishongoro, irimo amagambo meza arata ubuzima n'ubutumwa bwa Diyosezi.

Irimo amagambo kandi agaruka ku ruhare rw'abashumba batanu bayiyoboye kugeza kuri Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana.

Iyi ndirimbo kandi itaramira ku mazina y'amaparuwasi n'ibiyaranga. Ikavuga ibigwi by'abasaseridoti n'uruhare rw'abalayiki bari mu matsinda atandukanye n'imiryango y'abasenga.

Hari aho muri iyi ndirimbo baririmba bagira bati “Reka nkuvuge Ruhengeri nganji y'ibyiza, mbaduko mu bukristu. Uri indatirwabahizi ya Rugema, ntusubira inyuma Ruhengeri we, uri ingeri.

“Kataza Ruhengeri, ntawe uzagukoma imbere kuko usanganywe imihigo. Uri ubukombe dushimira imyato, Ruhengeri ntushaje urashoboye. Ushagawe n'abashaga bashengereye Ushoborabyose. Uri ingeri. Iyo ndebye amaparuwasi yawe hirya no hino, Ruhengeri nanjye ndizihirwa.”

“Ruhengeri, ngeri y'abeza nanjye nzakugaragira. Wowe Ruhengeri nashatse kuvuga ibyawe kera nkabuzwa n'uko ntabirangiza. Maze ndinumira, none ubwuzu buraje. Reka mbavungurireho mwumve ingeri ibasumba rwose, iyi ni Ruhengeri"

Diyosezi ya Ruhengeri igizwe n’icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri. Iherereye mu Majyaruguru  ashira Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu ntara y’Amajyaruguru hamwe n’agace kamwe k’akarere ka Nyabihu, k’Intara y’Uburengerazuba.

Diyosezi ya Ruhengeri iri ku buso bwa Km2 1.665,06. Ihana imbibi n’igihugu cya Uganda mu majyaruguru, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (icyahoze ari Zayire), amajyaruguru ashira Uburengerazuba.

Diyosezi ya Ruhengeri igizwe n’uturere twa Musanze, igice kinini cy’akarere ka Burera na Gakenke, n’agace gato k’Akarere ka Nyabihu.

Ihana imbibi na Arikidiyosezi ya Kigali mu Majyepfo, igahana imbibi na diyosezi ya Byumba, diyosezi ya Nyundo mu Burengerazuba na Diyosezi ya Kabgayi mu majyepfo.

 

Iyi ndirimbo ‘Ruhengeri uri ingeri’ irimo amagambo agaruka ku ruhare rw'abashumba batanu bayoboye iyi Diyosezi kugeza kuri Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘RUHENGERI URI INGERI’

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND