Irerero ry'umupira w'amaguru rya PSG rikorera mu Rwanda, ryerekeje mu Bufaransa mu mikino y'igikombe cy'Isi kizabera muri iki gihugu kuva tariki 2 Kamena.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ni bwo abakinnyi n'abatoza b'iri shuri, bageze ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe.
Aba bana bahagurutse i Huye ari naho
iri shuri riherereye ku isaha ya saa 07:00 PM bagomba guhitira ku kibuga
cy'indege. Iri shuri ryatwaye abakinnyi bagera kuri 24 bari mu byiciro bibiri,
icyiciro cy'abatarengeje imyaka 11, ndetse n'icyiciro cy'abatarengeje imyaka
13.
Iki
gikombe cy'Isi, gitegurwa n'ikipe ya PSG, kigiye kuba ku nshuro ya 7, gusa
ikaba ari inshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kukitabira. Amarerero yo mu bihugu
binyuranye byo ku Isi yashinzwe na PSG, niyo yitabira iyi mikino aho abana
bahura bagakina, ndetse bakanatemberezwa aho PSG ikinira mu buryo bwo
kubakundisha umupira w'amaguru.
Abana bagera kuri 24 nibo berekeje mu Bufaransa
Ndanguza Theonas ukuriye iri shuri mu Rwanda akaba ari nawe ugiye ahagarariye aba bana, yemeza ko biteguye neza imikino bagiyemo, ndetse biteguye gutahana igikombe.
Yagize ati: "Twiteguye neza nk'uko bisanzwe, imyitozo yarakozwe kandi
ikorwa neza. Tujyanye abana bameze neza nta numwe urwaye, mbere turiteguye
ku buryo dufite icyizere ko tuzitwara neza."
Ababyeyi
b'aba bana twasanze babaherekeje, bemeza ko baterwa ishema no kubona abana babo
burira indege kandi bakabikora bitewe n'umukino bakunda kandi bihebeye.
Umwaka
ushize ari nabwo bwa mbere u Rwanda rwari rwitabiriye iyi mikino, u Rwanda mu
batarengeje imyaka 13 ni bo begukanye igikombe batsinze Misiri ibitego
3-1. Naho mu batarengeje imyaka 11, u Rwanda rwatsinzwe na Leta Zunze Ubumwe
za Amerika mu guhatanira umwanya wa gatatu.
Imodoka yazanye aba bana, ubwo yageraga ku kibuga cy'indege, bamwe mu babyeyi bayisanganiye bitegereza niba harimo abana babo
Harimo abana bigaragara ko bakiri bato
Bamwe mu bana usibye no kurira indege, ni nabwo bwa mbere bari bageze kuri uyu mupaka (Ikibuga cy'indege) uhuza u Rwanda n'ibindi bihugu byo ku Isi
Theonas umaze igihe mu mupira w'amaguru ni we ugiye ayoboye aba bana
Uyu mubyeyi yitwa Uwiragiye, akaba yarimo guha impanuro umuhungu we, amusaba kuzitwara neza ndetse ibyo akora byose akarushaho gusenga
No mu maso urabibona ko basa
Patrick ukomoka i Kirehe, umwaka ushize niwe watsinze ibitego byinshi aho yaje afite ibitego 9
Shema ukinira abatarengeje imyaka 11 ni umwe mu bakinnyi iri rerero rifite b'impano yo hejuru, ndetse bazi umupira nta gushudikanya
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Ngabo Serge
VIDEO: Nyetera Bachir
TANGA IGITECYEREZO