Christina Ashten Gourkani wamamaye nk’impanga ya Kim Kardashian, yitabye Imana azize indwara y’umutima nubwo iperereza rikomeje ari na ko hakusanywa ubushobozi bwo kumushyingura.
Nyuma yo kwibagisha bimwe
mu bice by’umubiri we, uyu mugore wakoreshaga izina rya Ashten G kuri Instagram, yapfuye
kuwa 20 Mata 2023.
Uyu mugore wari ufite
imyaka 34 yakurikirwaga n'abarenga ibihumbi 618 kuri Instagram. Yamamaye cyane
kubera gusa n’umunyamideli wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Kim Kardashian.
Ubwo umuryango we watangazaga iby’urupfu
rwe, wagize uti: ”Dutewe agahinda kenshi no kubagezaho inkuru y’akababaro y’urupfu
rutunguranye rw’umukobwa n’umuvandimwe wacu Christina Ashten Gourkani.”
Umuryango we wahise unatangira
kwegeranya ubufasha bwo kuzifashisha aherekezwa aho kugera ubu abagera kuri 38
bamaze gutanga miliyoni 3.7Frw mu gihe hacyenewe byibuze miliyoni 40Frw.
Banatangaje kandi ko
hakiri gukorwa iperereza aho bishoboka ko atari urupfu rusanzwe ahubwo ko haba hari
ikindi kibyihishe inyuma. Bagize bati: ”Urupfu rwe ruracyakorwaho iperereza ngo
hamenyekane neza imvano yarwo.”
TANGA IGITECYEREZO