RFL
Kigali

Eminem yaciye agahigo kuri Spotify ahigitse abaraperi bakiri bato

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/04/2023 14:32
0


Umuraperi Eminem yongeye gukorera amateka ku rubuga rwa Spotify, yanikiriye abandi baraperi bakiri batu kuri we.



Mu ndirimbo 200 z’icyumweru kuri Spotify, muri iki cyumweru harimo 21 za rap. Eshanu muri zo ni iza Eminem. Ni hafi kimwe cya kane cy’indirimbo za hip hop zo ziri kuri uru rutonde.

Indirimbo yahize izindi muri iki cyumweru, ni indirimbo nshya ya Drake “Search & Rescue”, yo yonyine yumviswe n'abarenga miliyoni 18.4. Umugwa mu ntege ni Eminem, n’indirimbo ye yo muri 2004 “Mockingbird”, yagize miliyoni 15.2, mu minsi irindwi ishize.

Drake kandi asa na we asa n'utari woroshye ukurikije umubare windirimbo afite kuri uru rutonde. Usibye indirimbo ye shya yaje ku mwanya wa mbere, hari izindi ndirimbo eshatu yakoranye n’abandi bahanzi, zaje kuri uru rutonde: indirimbo ye na 21 Savage bise “Rich Flex”, indirimbo yakoranye na Kyla na Wizkid bakayita “One Dance”, n’indirimbo ye na 21 Savage, bise “Jimmy Cooks”. 

Eminem yaciye agahigo kuri Spotify arushije abaraperi bakiri bato

Ariko, ntabwo ari we muhanzi wagize umubare  munini w’indirimbo, mu ndirimbo 200 z’icyumweru kuri Spotify. Aka gahigo, kaciwe na Eminem ufite indirimbo eshanu ku rutonde. Zose ni indirimbo zakozwe mu ntangiriro ya za 2000, kandi azikora wenyine. 

Mu by'ukuri, Eminem ni we muhanzi wenyine mu bakoze muri kiriya gihe, ugifite indirimbo zikanyakanya n'imibare imwemerera guhangana n’abahanzi bo mu gihe cya interineti, cyangwa se abahanzi bakiri bato. Kuramba kw’ibigwi bya Eminem ni ntagereranywa rwose.

Dore indirimbo zose za hip hop zaje ku rutonde rw’indirimbo z’icyumweru kuri Spotify. Ni icyumwrru  kcyarangiye ejo ku ya 22 Mata:


  1. Drake “Search & Rescue” (2023) — 18.4 million
  2. Eminem “Mockingbird” (2004) — 15.2 million
  3. Coi Leray “Players” (2022) — 14.0 million
  4. Tyler, The Creator “See You Again” feat. Kali Uchis (2017) — 13.2 million
  5. Ice Spice & Nicki Minaj “Princess Diana” — 11.5 million
  6. Metro Boomin, Travis Scott & Young Thug “Trance” (2022) — 10.7 million
  7. Lil Uzi Vert “Just Wanna Rock” (2022) — 10.3 million
  8. J. Cole “No Role Modelz” (2014) — 10.2 million
  9. Metro Boomin, Future & Chris Brown “Superhero” (2022) — 10.2 million
  10. NLE Choppa “Slut Me Out” (2022) — 10.0 million
  11. Drake & 21 Savage “Rich Flex” (2022) — 9.8 million
  12. Eminem “Without Me” (2002) — 9.5 million
  13. Lil Uzi Vert, ARIZONATEARS & sped up nightcore “Watch This (ARIZONATEARS PluggNb Remix)” (2023) — 9.0 million
  14. Eminem “The Real Slim Shady” (2000) — 8.2 million
  15. Drake feat. Kyla & Wizkid “One Dance” (2016) — 8.2 million
  16. Kendrick Lamar “Money Trees” (2012) — 8.1 million
  17. Drake & 21 Savage “Jimmy Cooks” (2022) — 8.0 million
  18. Tyler, The Creator “DOGTOOTH” (2023) — 8.0 million
  19. Eminem “Superman” (2002) — 7.8 million
  20. Metro Boomin & Future feat. Don Toliver “Too Many Nights” (2022) — 7.6 million
  21. Eminem “Lose Yourself” (2002) — 7.5 million





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND