RFL
Kigali

Reba umusaza w'imyaka 109 utwara imodoka akifasha n'imirimo, umva ibanga akesha kurama

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:22/04/2023 17:49
0


Uyu musaza Vincent Dransfield wo muri Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahishuye ibanga ryatumye arama ubu akaba amaze imyaka 109 agitwara imodoka ndetse akora imirimo adasabye ubufasha.



Vincent Dransfield aracyabonwa n'abantu atembera mu mujyi atwaye imodoka ye ya yundayi (hyundai) agiye kugura ifunguro rya saa sita, ibintu bitangaza abantu bitewe n'imyaka afite.

Vince avuga ko ibanga ryo kuramba kandi afite n'ubuzima bwiza bituruka ku gikombe cy'amata asuka mu muhogo buri munsi ndetse no kuzunguza umubiri (gukora imyitozo ngororamubiri).

Ibi yabivuze ubwo yarimo yishimira isabukuru y'imyaka 109 afite pizza na keke (cake) ikoze muri karoti imbere ye. Avuga ko yirinze indwara zitandukanye harimo kanseri n'indwara z'umutima muri iki gihe kirekire amaze.

Vince wavutse kuwa 28 werurwe 1914 yongeyeho ko kugira ngo amare iyi myaka, ari ukubera kumara igihe kinini mu buzima bwe akora ibyo akunda.

Ku myaka 109 aracyari umunyamuryango w'itsinda ry'abakorerabushake mu bijyanye n'umuriro.

Vince afite umwana umwe, abuzukuru batatu na barindwi b'ubuvivi. Yamaze imyaka 80 muri iryo tsinda rishinzwe iby'umuriro, akaba yararibereye n'umuyobozi.

Yavuze ko kuba yarakoze muri iryo tsinda ntacyo yabinganya ngo kubera ko yahuriyemo n'incuti nyinshi.

Umwuzukuru we ufite imyaka 48, Erica Lista, yahishuye ko iyo bitaba iryo tsinda, vince yari kuba yarakurikiye umugore we witabye Imana ku myaka 54.

Ati:"Nyuma yuko nyogokuru yitabye Imana, nibo batumye akomera ndetse arakomeza. Buri munsi yajyaga kureba incuti ze bakorana bakicara bakaganira. Mbese bamubereye umuryango".

Nubwo vince atigeze aterura ibyuma muri jimu (gym) cyangwa ngo yihate indi myitozo ikomeye, yakoraga ku buryo buri munsi umubiri we unyeganyega bihagije.

Aho agira ati:" Nari mfite imyaka 21 ubwo ninjiraga muri iri tsinda ry'ibijyanye n'umuriro, byari imyitozo buri munsi nirukanka njya kureba ibibazo bivutse nkurikiye intabaza (alarm).

Vince ngo yakoze imyaka 60 y'ubuzima bwe. Avuga ko igihe yari agiye kugira imyaka 70 yumvaga we agishaka gukora ariko amugore we akaza kumubuza ngo nafate akaruhuko.

Kunywa biri mu bintu ngo yitaho cyane kuva mu myaka 94 ishize. Afata ikirahure cy'amata buri munsi. Bikaba byaraturutse ku myaka 15 ubwo yari avuye mu ishuli ngo afashe umuryango we, maze agatangira gukorera ifamu agemura amata, nawe akayanywa.

Erica avuga ko sekuru atigeze agira ikibazo ku mirire ngo wenda abe yatakaza ibiro kuko ngo yahoze akomeye.

Ku myaka 109, Vince aracyashoboye kwitekera, ajya kugura inyama muri resitora hasi ku muhanda iyo abishatse.

Vince yatangiye kunywa itabi ku myaka 50 nyuma yuko incuti ye yarimuzaniye, akuruyeho, ahita atwarwa. Gusa nyuma y'imyaka 20 yiyemeza kurivaho.

Umwuzukuru we aragira ati: "Hari ku munsi umwe ubwo yambwiraga ko ashaka guhagarika kunywa itabi. Yajugunywe amatabi hanze. Ntiyongera kunywa itabi ukundi".

Vince asoza avuga ko kurebera ibintu mu ruhande rwiza na byo byamufashije kurama.

Aha ngo ni igihe yakomezaga kwitwara neza n'igihe umugore yari amaze kwitaba Imana ndetse akiyemeza gukomeza ubuzima. Ati: "Sinjya ntekereza mu bundi buryo iyo ikintu kibi kibaye, ndacyakira"

Yahishuye ko yiyumva neza kandi yishimiye uburyo yabayeho mu myaka y'ubuzima bwe. Nubwo atari igitangaza kubona umuntu urengeje imyaka 100, ariko abagabo bagira imyaka nk'iya vince ni mbarwa.

Nkuko tubikesha New England Centenarian study, 85 ku ijana barenza imyaka 100 ni abagore, mu gihe 15 ku ijana aribo bagabo. Gusa ngo impamvu abagore barama cyane kurusha abagabo ntiramenyekana.


Aracyabasha gutwara imodoka ku myaka ye 109 - Image source: instagram by elicalista

Source: Dailymail

Umwanditsi: Nigabe Emmanuel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND