RFL
Kigali

Yung Miami yemeje itandukana rye na P Diddy bari bamaranye imyaka 2

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/04/2023 8:14
0


Nyuma y'igihe bihwihwiswa, umuraperikazi Yung Miami yemeje ko yamaze gutandukana na P Diddy bari bamaranye imyaka 2 mu rukundo.



Caresha Romeka Brownlee, umuraperikazi uzwi cyane ku izina rya Yung Miami uba mu itsinda rya 'City Girls' rihagaze neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ibyavugwaga ko atakiri kumwe n'umuraperi w'umuherwe Sean Combs wamamaye ku izina rya P Diddy.

Ibi Yung Miami yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru cy'imideli cyitwa The Cut. Yagize ati: ''Nibyo koko ntabwo nkiri mu rukundo na P Diddy. Twagiranye umubano wihariye, twashyigikiranaga muri byose ariko ubu byararangiye, gusa turacyari inshuti n’ubwo tutakibonana buri munsi nk'uko byahoze''.

Yung Miami yahishuye ko yamaze gutandukana na P Diddy 

Yung Miami w'imyaka 29 wakundanaga na P Diddy w'imyaka 53, yanakomoje ku byavugwaga ko yaba yarakundanye n'uyu muraperi w'umunyabigwi amukurikiyeho ifaranga no kwamamara. Yahakanye ibi agira ati: “Iyo mba nshaka amafaranga hari benshi bayafite kumurusha nari kuba naragiyeho, kandi twamenyanye nanjye maze gukora izina ku giti cyanjye''.

Yung Miami yahakanye ibyavugwaga ko yakundanye na P Diddy amukurikiyeho ifaranga

Yung Miami yemeje aya makuru nyuma y’aho byavugwaga ko batandukanye, ubwo P Diddy yatangazaga ko yabyaranye umwana w'umukobwa n'undi mugore. Ibi bikaba aribyo byaba byarabaye intandaro y'itandukana ryabo, dore ko na Yung Miami ubwe yanditse kuri Twitter avuga ati: “Ndambiwe gukundana n'umuntu unca inyuma igihe cyose ahuye n'igitsinagore''.

Imyaka 2 yari ishize Yung Miami na P Diddy bari mu munyenga w'urukundo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND