RFL
Kigali

Sitball 2023: Karongi na Musanze zegukanye shampiyona zihigitse utundi turere

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/04/2023 22:20
0


Ikipe y’Akarere ka Musanze mu bagore n’akarere ka Karongi mu bagabo ni zo zegukanye igikombe cya Shampiyona mu mikino y'abafite ubumuga.



Kuri uyu wa Gatandatu muri Gymnasium ya LDK hasorejwe umwaka w’imikino mu mukino wa Sitball mu bagabo n’abagore. Iyi mikino yatangiye mu mpera za 2022, niyo isojwe bwa mbere mu mikino itegurwa na NPC.

Iyi mikino ikinwa akenshi n'amakipe y'uturere, mu mikino ya 1/2 hari hagezemo amakipe 10 mu bagabo ariyo, Nyagatare, Kirehe, Kayonza, Gasabo, Karongi, Rutsiro, Rubavu, Gisagara, Musanze na Rulindo.

Amakipe asaga 18 yari ateraniye muri LDK ahakoniwe imikino ya nyuma

Mu bagore harimo amakipe ya; Kirehe, Ngoma Kayonza, Nyamasheke, Rubavu, Musanze, Gicumbi, Muhanga na Nyanza. Amakipe atanu muri buri cyiciro ni yo yageze ku mukino wa nyuma, mu mikino yabaye kuri uyu wa gatandatu.

Mu bagabo, ikipe ya Rutsiro, Karongi, Musanze, na Gisagara. Mu bagore amakipe yari ahataniye igiko ni; Kirehe, Rubavu, Nyagatare, Gasabo, na Kayonza.

Karongi mu bagore, yaje kwegukana ikombe ifite amanota 10 yanganyaga na Rutsiro, Musanze iba iya gatatu, Gisagara iba iya kane, naho Rulindo iza ku mwanya wa gatanu.

Mu bagore, Musanze yaje ku mwanya wa mbere ifite amanota 12, Nyamasheke iza ku mwanya wa kabiri n'amanota 8 Gicumbi iza ku mwanya wa gatatu n'amanota 6 Kirehe. 

Uko amakipe yatsindanwe mu bagabo

Kapiteni w'ikipe ya Musanze, Mahoro Marcianne avuga ko bishimiye igikombe bongeye kwegukana. Ati "Turishimye cyane kuba twatwaye igikombe, navuga ko icyo twarushije abandi ni ugushyira hamwe kuko iyo mushyize hamwe nta kibananira.

Nk'ikipe ya Musanze kuba dutwaye iki gikombe dushimishijwe nabyo tunashimira abayobozi badushyigikiye uhereye ku mutoza ukagera ku badushinzwe ku Karere." 

Uko amakipe yatsindanwe mu bagore

"Iki gikombe mbere na mbere ndagitura abayobozi b'Intara yacu y'iburengerazuba, nongere ngiture abayobozi ba karere kacu. Ikijyanye nicyo twarushije abandi bakinnyi ntabwo navuga ngo n'ikinini kuko amakipe 5 yose yabonye itike yo gukinira iki gikombe yose yari afite ubushobozi bwo kugitwara." Habumukizaukinira ikipe ya Karongi aganira n'itangazamakuru.

Murema Jean Baptiste uyobora NPC avuga ko uyu mwaka w'imikino ubasigiye ubumenyi bushya." Uyu mwaka navuga ko hari ibintu 2 twabonye. Icya mbere ni uko twafashe umwanzuro ko abakinnyi bakina sitting Volleyball bava muri Sitball.

Twacyekaga ko hazababo ikibazo cy'uko umukino wasubira inyuma kubera ko amakipe menshi azabura abakinnyi ariko twatunguwe n'uko uturere twakoze ibishoboka byose amakipe akongera akagaruka kandi abakinnyi bakaboneka". 

Uko amakipe yakurikiranye mu bagabo n'abagore 

"Imbogamizi ya mbere ni ubushobozi buke ku makipe y'uturere, hari amakipe amwe atarashoje wababaza impamvu bakakubwira ko ari ubushobozi buke. Ingamba twafashe rero ni ukongera kuganira n'ubuyobozi bwayo makipe tukareba ko bajya batangira shampiyona bakanayisoza."

Musanze mu bagore ni nayo yari ifite igikombe giheruka, bivuze ko ikishubije

Gasabo mu bagabo niyo yari ifite igikombe giheruka, ikaba icyambuwe na Karongi


Uyu mwaka abakinnyi bakina sitting volleyball ntabwo bari bemerewe kwitabira Sitball, biri no mu byagize ingaruka kuri Gasabo yari ibitse igikombe 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND