RFL
Kigali

Umusifuzi wibagiwe kwandika ikarita y'umuhondo bikajijisha Amavubi yabujijwe gusifura

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:31/03/2023 20:50
2


Umusifuzi Joshua Bondo wasifuye umukino ubanza wahuje ikipe y'igihugu y'u Rwanda na Benin akibigirwa kwandika ikarita y'umuhondo ya Muhire Kevin, yabujijwe gusifura ku munota wa nyuma umukino yari yarahawe.



Kuri uyu wa Gatanu nimugoroba nibwo byamenyekanye ko umusifuzi ukomoka muri Botswana, Joshua Bondo yambuwe gusifura umukino uzahuza ASKO yo muri Togo na AS FAR yo muri Morocco mu mikino ya CAF Confederation Cup mu itsinda C. Uyu mukino biteganyijwe ko uzaba kuri iki Cyumweru saa tanu z'ijoro, ukabera kuri Stade de Kegue yo muri Togo.

Ibi bije nyuma y’uko uyu musifuzi w'imyaka 40 asifuye umukino ubanza wahuje u Rwanda na Benin mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire mu mwaka utaha, yarangiza agaha ikarita y'umuhondo Muhire Kevin ariko akibagirwa kuyandika muri raporo, none bikaba bishobora gukora ku ikipe y'igihugu Amavubi igaterwa mpaga.


Umusifuzi Joshua Bondo wabujijwe gusifura umukino yari yarahawe

Joshua Bondo yatanze iyi karita y'umuhondo kuri uyu mukinnyi w'u Rwanda ukina mu kibuga hagati ku munota wa 52, ihita iba iya kabiri mu mikino 2 yikurikiranya, indi yari yayibonye ku mukino wa Senegal. 

Amategeko ya CAF avuga ko iyo umukinnyi abonye amakarita 2 y'umuhondo mu mikino 2 yikurikiranya mu mikino y'igikombe cy'Afurika, ahita asiba umukino ukurikiyeho ariko siko byagenze kuri Muhire Kevin kuko yagombaga gusiba umukino wa Benin wo kwishyura wabereye i Kigali.

Nyuma y'umukino wo kwishyura wahuje u Rwanda na Benin kuwa 3 w'iki cyumweru amakipe yombi akanganya 1-1, nibwo umutoza wa Benin yatangaje ko bamaze kurega Amavubi muri CAF bitewe n’uko bakinishije Muhire Kevin kandi bitemewe.

Ibi byatunguye benshi barimo n’aboyobozi bo mu ikipe y'igihugu bavuga ko muri raporo bahawe yo ku mukino wa Benin ubanza Muhire Kevin nta karita y'umuhondo yigeze ahabwa, ndetse ngo yewe batekereje ko Joshua Bondo yisubiye akayikuraho bitewe n’uko itari yanditse.

Kugeza na nu’bu ntabwo umwanzuro uramenyekana, niba u Rwanda ruzaterwa mpaga nk’uko amategeko abiteganya gusa Joshua Bondo yabajijwe niba yarakuyeho ikarita y'umuhondo kuri Muhire Kevin abitera utwatsi, ndetse ngo atungurwa n'ukuntu yakinishijwe umukino wo kwishyura.

Muhire Kevin wakinnye umukino wo kwishyura wa Benin atabyemerewe kubera amakarita y'umuhondo

Muhire Kevin ahabwa ikarita y'umuhondo ya 2







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhire John1 year ago
    Mujye muduha na za videos z'imikino
  • cloude1 year ago
    Nakundi nyine rero umusifu ikarita nayoyandinse sitafu yamavubi nacyaha bafite





Inyarwanda BACKGROUND