RFL
Kigali

Ibyamamare muri sinema muri Nigeria no mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi-AMAFOTO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:31/03/2023 20:35
0


Abakinnyi ba filime bafite amazina akomeye muri Nigeria n'abo mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.



Aba bakinnyi ba filime bakomeye muri Afurika bari i Kigali basuye urwibutso barimo Umunyarwenya Emmanuel Chukwuemeka Ejekwu, wamamaye nka Mr Funny cyangwa Oga Sabinus.

Hari kandi Iniobong Edo Ekim na Ikechukwu Mitchel Ogbonna, wamamaye nka IK Ogbonna. Richard Mofe-Damijo RMD we ntabwo yabashije kujya ku Urwibutso, ariko nawe ari mu Rwanda.

Abo mu Rwanda biganjemo abahatanye muri Rwanda International Movie Awards nka Mitsutsu, Miss Nyambo, Alliah Cool uri mu bari gukurikirana Rwanda International Movie Awards, Bahavu, Francis Zahabu n'abandi batandukanye.

Bose batemberejwe mu Urwibutso rwa Kigali, berekwa amateka yaranze u Rwanda mu 1994.

Nyuma y'iki gikorwa Alliah Cool mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, yavuze ko kuba yagenderewe n'aba bashyitsi baturutse muri Nigeria ari ibintu byamushimishije cyane.

Ati "Ndishimye n'ubwo kureba ibintu bibabaje kubera kuba mbashije kuzana abantu bashobora gutuma amateka yabaye mu gihugu cyacu, amenyekanishwa biciye mu bantu nazanye mu Rwanda.''

Yakomeje avuga ko kuba ibi byamamare byo muri Nigeria kuba byaje mu Rwanda, atari we wabigizemo uruhare ahubwo ari ubufatanye hagati ye na Ishusho Arts itegura Rwanda International  Movie Awards. Yavuze ko kuzana ibi byamamare kuri we abona bidahenze cyane ko ari byiza.

Yagaragaje ko yahisemo gutumira ibi byamamare, kubera ari bamwe mu bantu bagezweho muri sinema ya Nigeria.

Umunyarwenya Emmanuel Chukwuemeka Ejekwu wamenyekanye nka Mr Funny waje bwa mbere mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma yo gusura Urwibutso yavuze ko ikintu yize ari uko abantu bakwiriye gushyira imbere ubumwe.

Ati "Twese turangana, nyuma y'uko umuntu yaba areshya se cyangwa uko angana mu buryo bw'igihagararo.''

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 nibwo aba bakinnyi ba filime baturutse i Lagos muri Nigeria, banyuze i Nairobi muri Kenya, bageze i Kigali.

Aba bakinnyi bo muri Nigeria bitabiriye ibirori bya Rwanda International Movie Awards bizabera muri Crown Hotel ku wa 1 Mata 2023. Ni ibirori bizashimira abakinnyi ba sinema bitwaye neza kurusha abandi mu Rwanda, ndetse no hanze yarwo.

Abarimo Bahavu Janette bari mu byamamare muri sinema nyarwanda byasuye UrwibutsoIki gikorwa cyitabiriwe n'ibyamamare muri sinema n'ibyo muri Nigeria IK Ogbonna uri mu byamamare bikomeye muri sinema ya Nigeria ubwo yasuraga urwibutsoIni Edo uri mu bagore bagezweho muri sinema muri Nigeria biturutse kuri  filime yakinnyemo zirimo n'iyitwa 'Shanty Town' iri mu zikunzwe kuri Netflix, ubwo yasuraga Urwibutso yavuze ko yakozwe ku mutima n'ibyabaye mu RwandaMr Funny yavuze ko ikintu gikomeye yize ari uko abantu bakwiriye gushyira imbere ubumwe Alliah Cool n'abashyitsi be ubwo basuraga Urwibutso Francis Zahabu ubwo we na bagenzi be basuraga Urwibutso Aba bakinnyi ba filime b'Abanyarwanda n'Abanya-Nigeria bose bunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso Uhereye ibumoso, Nyambo , Bahavu ndetse na Aisha ni bamwe mu basuye Urwibutso bazwi muri sinema nyarwandaMitsutsu yagaragazaga agahinda ku maso 

Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo aba bakinnyi basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND