RFL
Kigali

Atome agiye gukinira i Huye n’i Kigali umukino ushushanya uruhare rwa RTLM muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/03/2023 22:57
0


Umukinnyi w’ikinamico n’umunyarwenya Ntarindwa Diogène [ Atome], yatangaje ko agiye gukinira i Huye n’i Kigali umukino "Hate Radiyo’ [Radiyo y’urwango]", ugaragaza mu buryo burambuye ukuntu Radio RTLM yagize uruhare rukomeye mu icengezamatwara mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Uyu mukino uzakinirwa i Huye, ku wa 4-5 Mata 2023 muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, aho bizajya bitangira saa kumi (4Pm) ariko amarembo y'aho bizajya bibera bizajya bitangira saa munani z'amanywa (2PM).

Uyu mukino kandi uzakinirwa i Kigali, ku wa 8-9 Mata 2023, muri Kigali Convention Center. Imiryango izafungurwa saa kumi n'imwe (5PM) naho gutangira ni saa moya z'ijoro (7Pm). Uzakinwa mu rurimi rw'Igifaransa, Icyongereza ndetse n'Ikinyarwanda.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Atome yavuze ko imyaka 11 ishize uyu mukino bawukina, ku buryo uri hafi kugera mu bihugu 40 ku Isi. Yavuze ko nyuma yo kuwugaragaza mu Rwanda, uyu mukino bazawukomereza i London mu Bwongereza.

Ati “Umaze imyaka 11 (Umukino) ukinwa. Duheruka kuwukina muri Mutarama 2023, muri Switzerland no mu Bufaransa. Urakabakaba ibihugu 40 ku Isi, uhora ukinwa nibura buri nyuma y’amezi abiri cyangwa atatu. Muri Mata 2023 nyuma y’iminsi 5 tuwerekanye i Kigali tuzakomera i London, kandi amatike yo kwinjira yamaze gushira (Sold Out).”            

Ihanurwa ry’indege ya Habyarimana [wabaye Perezida w'u Rwanda] ku wa 6 Mata 1994, ryabaye ikimenyetso cy’umugambi wa Jenoside wari umaze igihe kinini utegurwa, hirya no hino mu gihugu Abatutsi batangira kwicwa.

Mu gihe cy’iminsi 100 gusa, abatutsi barenga 1,000,000 barishwe hakoreshejwe ibikoresho binyuranye nk’imihoro, imbunda, n’ibindi.

Jenoside yateguwe igihe kinini, ndetse hifashishwa uburyo bwose bushoboka mu gucengeza uyu mugambi mubi cyane cyane “Radio-Télévision Libre des Mille Collines” RTLM, ifatwa nka Radiyo Rutwitsi yenyegeje umugambi wa Jenoside.

Umunyamakuru Philip Gourevitch wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yigeze kwandika avuga ko iyo haba umuntu ufite uburyo ashaka guhagarika Jenoside ‘aho RTLM yakoreraga hari kuba ari ahantu heza ho gutangirira’. Mu kumvikanisha uburyo iyi Radio yagize ubukana mu kubiba urwango mu Banyarwanda.

Mu nyandiko iherekeje imvano y’uyu mukino Atome azakina, bavugamo uburyo ubuyobozi bwa RTLM n’abanyamakuru bifashishije uyu muyobora mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo kurimbura abatutsi, babikora mu bihe bitandukanye.

Banifashishije ibikorwa by’imyidagaduro nk’imiziki, siporo, politiki n’ibindi byakwirakwije urwango rwo kurimbura abatutsi.

Uyu mukino uzakinwa mu gihe Abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uri mu murongo wo gukomeza urugendo rwo kwamaganira kure imvugo z’urwango, cyane cyane ziganje mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bibasirwa mu buryo bukomeye, binyuze ku mbuga nkoranyambaga no mu bikorwa bigaragarira amaso.

Umukino umara isaha n’iminota mirongo ine n’itanu (1H: 45'). Wateguwe unayoborwa n’Umudage witwa Milo Rau yunganiwe na Mascha Euchner-Martine ndetse na Milena Kipfmuller. Watunganyijwe na Jens Diethrich.

Ugaragaramo abakinnyi barimo Sebastien Foucault, Diogène Ntarindwa (Atome), Bwanga Pilipili, Eric Ngangare n’abandi.

Anton Lukas ni we ushinzwe gutegura ahabera umukino ndetse n’imyambarire y’abakinnyi, Marcel Bächtiger ni we ushinzwe ibijyanye n’amashusho ni mu gihe Jens Baudisch ari we ushinzwe ibijyanye n’amajwi. 

Ntarindwa Diogène [Atome] yatangaje ko agiye gukinira i Kigali n’i Huye, umukino ugaragaza uruhare rwa Radio RTLM muri Jenoside yakorewe Abatutsi 

Ntarindwa yavuze ko bazahita bakomereza i London mu Bwongereza, mu kwerekana uyu mukino 

Muri uyu mukino, Ntarindwa akina mu mwanya w’umunyamakuru Kantano wabiciye bigacika kuri RTLM 

Uyu mukino uzakinirwa i Huye ku wa 4-5 Mata 2023, naho ku wa 8-9 Mata uzakinirwa muri Kigali Convention Center






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND