RFL
Kigali

Amavubi ashobora guterwa mpaga kubera amakarita ya Muhire Kevin

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/03/2023 18:10
0


U Rwanda rushobora guterwa mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin, kandi yari afite ikarita y'umuhondo.



Muhire Kevin yakinnye iminota yose mu mukino u Rwanda rwanganyijemo n'ikipe y'igihugu ya Benin. Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 29, ubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium. Muhire Kevin yagiye mu kibuga afite amakarita y'umuhondo harimo ikarita yahawe ku munota wa 69 u Rwanda rukina na Senegal, ndetse n'ikarita y'umuhondo yabonye ku munota wa 53 u Rwanda rukina na Benin.

Itegeko rivuga ko umukinnyi wabonye amakarita 2 y'umuhondo yikurikiranya mu mikino y'amajonjora yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, asiba umukino ukurikiyeho. Ibi bivuze ko umukino u Rwanda rwahuriyemo na Benin, Muhire Kevin atagombaga gukina.

Umutoza wa Benin, Gernot Rohr mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma y'umukino, yavuze ko bagiye kurega u Rwanda kubera ko rwakinishije umukinnyi ufite ikarita z'umuhondo ebyiri. Hari irindi tegeko rya CAF rivuga ko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu gihugu, ariryo rigomba kumenya no kumenyesha abakinnyi batemerewe gukina umukino.

Muhire Kevin aherutse kubona ikarita y'umuhondo u Rwanda rukina na Benin

Muhire Kevin yari yabonye ikarita mbere ubwo u Rwanda rwakinaga na Senegal

Muhire Kevin yagaragaye mu mukino wo kuri uyu wa Gatatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND