RFL
Kigali

Amavubi biranze

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/03/2023 15:05
0


U Rwanda runganyije na Benin igitego kimwe kuri kimwe, mu mukino Rafael York yahushije penariti mu gice cya mbere.



Umukino wahuzaga ikipe y'u Rwanda na Benin urangiye amakipe yombi agabanye amanota. Benin niyo yabanje igitego, u Rwanda ruza kucyishyura.

Wari umukino w'umunsi wa 4, ukaba umukino wa mbere wo kwishyura.

Itsinda L uko amakipe akurikirana

Senegal ni iya mbere n'amanota 12, Mozambique ikaba ifite amanota 4 u Rwanda ruri ku mwanya wa 3 n'amanota 3, naho Benin ikaba iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 2.

Uko umukino wagenze

94" umukino urarangiye 

92" Bizimana Djihad ahushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina.

90" Umusifuzi yongeyeho iminota 4

Amahirwe yo kubona amanota ku mavubi akomeje kugabanyuka.

82" Mugisha Gilbert ahushije igitego ku ishoti rikomeye umunyezamu wa Benin awushyira muri koroneri.

80" Amavubi yatangiye kongera imbaraga ndetse no gusatira biri hejuru.

73" umukino usubiye i bubisi nyuma y’aho u Rwanda rubonye igitego cyo kwishyura.

Rafael Rork niwe wahushije penariti mu gice cya mbere

71" Igitego cy'Amavubi

Amavubi abonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Manzi Thierry, ku mupira yari ahawe na Kagere Meddie.

58" Igitego cya Benin

Benin ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Jodel Harold Oluwafemi Dossou, nyuma yo gucenga umunyezamu w'Amavubi Ntwari Fiacre.

Abakinnyi barimo Stephane Sessegnon na Mohamed Tijani bari kwishyushya ku ruhande rwa Benin, isaha n'isaha bashobora kujyamo.

47" Benin ibonye kufura itewe neza na Cedric Yannick, umupira Ntwari Fiacre awushyira muri koroneri.

Kagere Meddie, kapiteni w'amavubi yagaragaje imbaraga nke mu kibuga

Igice cya kabiri gitangiye u Rwanda rukora impinduka, Rubanguka Steve ava mu kibuga hinjira Bizimana Djihad.

45" igice cya kabiri kiratangiye

45" igice cya mbere kirarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

U Rwanda rwatangiye rukina neza ndetse rufite inyota y'igitego, ariko kuva ku munota wa 35 ikipe yatangiye gucika intege no kwiheba bituma Benin nayo itangira kongera imbaraga.

33" Muhozi Fred yongeye guhusha igitego nabwo acenze ba myugariro ba Benin, ariko nabwo anirwa gushota mu izamu.

28" Muhozi Fred ahushije igitego nyuma yo guca kuri myugariro, ariko atera ishoti ry'akana umupira umunyezamu awufata yitonze

25" Rubanguka Steve yabonye ikarita y'umuhondo ndetse akomeje gukora amakosa umutoza atagize icyo akora ngo amukuremo, nawe ashobora kubona ikarita y'umutuku nk’uko byagenze kuri Sahabo.

18" Rafael York ahushije penariti kumupira wari ukozwe na myugariro wa Bénin

16" penariti y'u Rwanda

  • Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, ari gutoza umukino we wa mbere nyuma yo kongera amasezerano y'imyaka 2

03" Ku munota wa 3 Mugisha Gilbert bamukoreyeho ikosa umusifu atanga kufura, yatewe na Rafael York ariko umupira awurenza izamu.

15:00" umukino uratangiye

Umukino utangijwe n'u Rwanda nk'ikipe yakiriye umupira, ukaba utangijwe na Kagere Meddie

14:38" *Abakinnyi Amavubi agiye kubanza mu kibuga*

1. Ntwari Fiacre (GK)
2. Serumogo Ali
17. Manzi Thierry
15. Mutsinzi Ange
3. Manishimwe Emmanuel
10. Fred Muhozi
6. Rubanguka Steve
12. Mugisha Gilbert
16. Rafael York
5. Kagere Medie (C)
11. Muhire Kevin

abakinnyi 11 Amavubi yabanje mu kibuga 

14:35" U Rwanda rusigaje imikino 3 rurasabwa gutsindamo imikino 2, ubundi rukerekeza mu gikombe cy'Afurika ku nshuro ya kabiri nyuma y'imyaka 20 itambutse.

14:30" Umukino ubanza wahuje aya makipe tariki 22 Werurwe, warangiye Bénin inganyije n'u Rwanda igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wari wabereye muri Bénin. Ni umukino w'umunsi wa Kane wo mu itsinda L aho u Rwanda rugiye gukina umukino ruri ku mwanya wa 3 n'amanota 2, mu gihe Bénin iri ku mwanya wa 4 n'inota rimwe. 

Abakinnyi 11 Benin yabanje mu kibuga 

Muhozi Fred yahushije ibitego bigera kuri bibiri mu gice cya mbere 

Amavubi yasabwaga gutsinda imikino 2 mu mikino 3 yari asigaje 

Kevin Muhire ni we mukinnyi w'umunyarwanda witwaye neza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND