Abashoramari batandukanye cyane cyane abo mu gihugu cy’u Buhinde n’abandi banyamahanga, bavuga ko intsinzi babonye itaje gusa ngo ibagwirire ahubwo hari bimwe bashizemo imbaraga bikabaha icyo bifuzaga, gusa bamwe bavuga ko hari amwe mu mabanga bakoresheje adasanzwe.
Buri muntu nubwo agira uburyo bwe akoramo
akazi, ariko burya hari ibikwiye gukurikizwa ku muntu wifuza gutsinda binyuze mu
gishoro cye. Ikinyamakuru Investopedia kivuga bimwe mu bituma aba shoramari bunguka
ndetse bakaguka mu bikorwa byabo.
Bimwe mu bituma bunguka n’uko bikurikirana:
1. Gushora
wizeye amahirwe arenze agaragarira amaso
Bamwe mu bashoramari bashora mu rwego rwo gufatirana amahirwe babonye, ku buryo ayo mahirwe avuyeho igishoro cyabo cyabura cyangwa nticyunguke.
Ni byiza ko umushoramari atekereza ko igihe ari gukora cyane hari
andi mahirwe yaboneka, cyangwa akaba nyambere mu kuyahimba, kugira icyizere cy’imikorere
kiyongere.
Motilal Oswal yatangaje ko igihombo cyijyana n’inyungu. Bavuga
ko umushoramari uhomba aba atsinzwe, ariko kandi kurekera gukora kuko wahombye
uba utsinzwe kurutaho, ahubwo ukwiye guhangana kugeza utsinze.
2. Igihe
ntakirakorwa bategereza bihanganye
Benshi muri twe twizera ko gushora imari bijyana no kwinjiza
amafaranga kandi ibyo biragoye. Abashoramari baje mu bucuruzi
babu sobanukiwe, bagira kwihangana no gutegereza
imyaka, mu gihe nta kintu gifatika bari binjiza.
Baharanira gushaka inyungu izarama igihe kirekire,aho kwirukira inyungu y’akanya gato, ndetse baha agaciro ibitekerezo kuruta
amafaranga kuko bazi neza ko ibitekerezo bizima byabazanira akayabo k’ayo
3. Kudahubuka
igihe bafata imyanzuro
Biragoye ko umushoramari yakubwira ko gufata
imyanzuro myiza biri mu byatumye atsinda, ariko benshi bakoresha iryo
banga, rigashyigikira igishoro cye. Guhubuka mu myanzuro bituma amahirwe mu
bucuruzi yangirika,bityo n’igihombo kikaba cyaziramo.
4. Kwanga
amasoko menshi bahitamo isoko ryiza
Igihe umushoramari ahitamo isoko ry’ibicuruzwa bye
ni ngombwa kwitonda ndetse akareba ahari inyungu kuruta ahandi. Gushora utabanje
kugereranya bishobora gutuma uhomba aho wakagombye gushora hafatika.
Guhitamo isoko byitondewe,biri mu bintu bisigasira
igishoro ndetse no kwizera inyungu ifatika kubera ubugenzuzi bukorwa mbere yo
guhitamo.
Nubwo hari byinshi byabafasha guhirwa n’ibishoro
byabo, hari byinshi bagomba kwitwararika birimo, kubanza kwiga isoko, kwirinda
amadeni y’ikirenga, gukorera mu mucyo n’ibindi byinshi.
TANGA IGITECYEREZO