RFL
Kigali

Haruna Niyonzima yageneye ubutumwa ikipe y'igihugu Amavubi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/03/2023 10:22
0


Haruna Niyonzima umaze gukinira Amavubi imikino myinshi, yageneye ubutumwa Amavubi n'abanyarwanda ndetse asaba Imana ko yaha u Rwanda amanota atatu.



Haruna Niyonzima wabaye Kapiteni w'ikipe y'igihugu kuva 2013 gusa bikaba bitaramenyekana niba yarambuwe iki gitambaro, yifurije abanyarwanda intsinzi abinyujije mu butumwa yifashe akoresheje amashusho aho ari mu gihugu cya Libya ari naho akorera akazi ke ko gukina. 

Kuri uyu wa Gatandatu saa 15:00 PM u Rwanda rurakira Benin mu mukino wa kane wo mu itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote v'Ivoire umwaka utaha.

Haruna Niyonzima watangiye gukinira Amavubi kuva 2006, yavuze ko aha amahirwe Amavubi n'ubwo umukino ku mpande zombi ukomeye. 

Yagize ati "Banje kubifuriza amahoro y'Imana abane namwe, mbivanye ku mutima, ndifuriza ikipe y'igihugu Amavubi ikipe y'abanyarwanda ejo kuzagira umukino mwiza, ndabizi ko ari umukino utoroshye buri wese yifuza gutsinda haba ku ruhande rwa Benin cyangwa se Amavubi, ariko ku bwanjye amahirwe nyahaye ikipe yanjye ndetse nanasaba Imana ko ejo bagira umukino mwiza". 

Mubakinnyi Carlos Alos Ferrer yahamagaye muri uru rugendo ntabwo yigeze yitabaza Haruna Niyonzima umaze gukina imikino irenga 105 mu ikipe y'igihugu Amavubi. 

Haruna Niyonzima yakomeje asaba abafana kuba hafi Amavubi "Ndabifuriza ko ejo (uyu munsi) babyuka amahoro, bakabyukana imbaraga kugira ngo bazabashe gushimisha abanyarwanda. Ndasaba abanyarwanda gushyigikira ikipe yacu, nizera ko abasore bacu bakomeye, nkasaba Imana ko yadufasha tukarara twishimye. Amahirwe masa ku banyarwanda, amahirwe masa ku Amavubi, twese inyuma y'Amavubi."

Amavubi ari ku mwanya wa gatatu n'amanota 2 ikaba iri inyuma ya Senegal ya mbere n'amanota 12, na Mozambique ifite amanota 4 gusa ikaba imaze gukina imikino 4.

Haruna Niyonzima aherutse gushimirwa na FERWAFA binyuze muri FIFA kuba yarakiniye u Rwanda imikino irenga 105 

Haruna Niyonzima abanyarwanda bamushakaga mu ikope y'igihugu gusa amahitamo y'umutoza yagiye ahandi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND