RFL
Kigali

USA: Umugore yishe abana 3 n'abakozi bakora ku kigo cy'ishuri yizemo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:28/03/2023 9:10
0


Umugore utuye mu mujyi wa Nashville yarashe abana bo mu kigo yizemo yicamo abanyeshuri 3 n'abakozi bahakora barimo umuyobozi w'ishuri.



Kuwa Mbere tarliki ya 27 Werurwe 2023 ni bwo uwo mugore ufite imyaka 28, yinjiye mu kigo yizemo, kirererwamo abana hafi 200 ahicira abantu 6 barimo abana batatu. 

Ibi byabereye muri Leta ya Tennessee mu mijyi wa nashville muri  Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kigo cy'ishuri cya Covenant school cyashinzwe n' Itorero ry'aba Perisebiteriyeni (Presebyterian). 

Mu gitondo cyo kuwa Mbere, Audrey Hale yarashe mu bana bari mu masengesho bakora mbere yo kwiga. Yarashe amasasu menshi hapfa abana batatu ndetse n'abakozi batatu bakora mu kigo cy'ishuri cya Covenant.

Uwo mugore amaze kwica abantu batandatu abandi benshi bagakomereka nawe yishwe n'abapolisi bahise batabara bamurasira aho yakoreye ayo mahano.

Abana bahasize ubuzima ni uwitwa Evelyn Dieckhaus, Hallie Scruggs na William Kenney na Hallie Scruggs umukobwa w'umupasiteri. 

Abantu bakuru bapfuye ni abagore babiri barimo umuyobozi waryo witwa Catherine Koonce ufite imyaka 60 na Cynthia Peak ufite imyaka 61 ndetse n'umugabo umwe witwa Mike Hill ufite imyaka 61.

Campbell wahoze ayobora iryo shuri yavuze ko Audrey Hale yahoze yiga kuri iryo ishuri kandi yari umuganga kuko mu mwaka w'amashuri  2005 yabaye uwa 3 mu give uwa 2006 yabaye uwa 4.

Umuyobozi wa Polisi muri nashville ,John Drake yavuze ko polisi irimo gukora iperereza kugirango hamenyekanye icyateye gukora ayo mahano.

Inkomoko: New York Post






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND