RFL
Kigali

Umukino w'u Rwanda na Benin wongeye kwimurwa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/03/2023 10:32
1


Umukino uzahuza u Rwanda na Benin mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, wavanwe ku wa kabiri, ushyirwa ku wa gatatu tariki 29 Werurwe.



Abanyarwanda sibo bazabona u Rwanda rwakiriye Benin kuko uyu mukino ukomeje kubamo impinduka buri joro n'amanywa. 

Ubusanzwe u Rwanda rwagombaga kwakira Benin tariki 27 Werurwe kuri sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye, gusa kubera aka karere kadafite sitade yakwakira iyi kipe, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika, CAF, kuri uyu wa Gatanu mu gitondo ryatangaje ko uyu mukino wimuriwe kuri Kigali Pele Stadium ndetse ugakinwa ku wa kabiri tariki 28 Werurwe.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga z'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, byamaze kwemezwa ko uyu mukino wigijwe inyuma umunsi umwe ukazakinwa tariki 29 Werurwe 2023 kuri sitade ya Kigali Pele Stadium iherereye i Nyamirambo. 

Umukino ubanza u Rwanda rwanganyije na Benin igitego kimwe kuri kimwe nyuma yaho u Rwanda rwari rwabanje igitego ku munota wa 13 gitsinzwe na Mugisha Gilbert gusa mu minota ya nyuma Benin iracyishyura. 

FERWAFA yemeza ko umukino u Rwanda rufitanye na Benin uzaba ku wa Gatatu 

Kagere Meddie yaraye abwiye abayobozi ba FERWAFA ko bafite amahirwe yo gukina igikombe cy'Afurika ariko bakeneye imbaraga zo kubashyigikira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • butoyi1 year ago
    uwo mukino wu rwanda na benen kowabaye agatereranzamba ubwo ntiwasanga harimo karunswa amahoteri kotuyujuje namasitade nayo tukaba tuyujuje turaziki ubwo ntiwasanga bashaka kudukora nkabyabindi bya kongo burazavire ngo dadi birori ntago afite ibyangombwa byuzuye





Inyarwanda BACKGROUND