RFL
Kigali

Alain-André Landeut yasubiranye ikipe ya Kiyovu Sports

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/03/2023 17:03
0


Umutoza Alain-André Landeut yongeye kugirwa umutoza wa Kiyovu Sports mu buryo bwo kubahiriza amabwiriza ya FERWAFA.



Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwamaze kugarura umutoza Alain-AndrĂ© Landeut wari watangiye atoza iyi kipe, ariko nyuma akaza kugirwa umuyobozi wa siporo ubwo shampiyona yari irimbanyije. 

Mateso Jean de Dieu yaje guhabwa ikipe ya Kiyovu Sports nk'umutoza w'umusigire, gusa akaba atari afite ibyangombwa bimwemerera gutoza icyiciro cya mbere.

Kiyovu Sports yakomeje gushaka umutoza mukuru uzahabwa iyi kipe, gusa kugera magingo aya akaba atari yakabonetse.

FERWAFA yari yabwiye Kiyovu Sports ko shampiyona igomba kugaruka yarashatse umutoza mukuru kuko Mateso Jean de Dieu igihe yagombaga gutoza iyi kipe cyarangiye.

Kiyovu Sports yafashe umwanzuro wo kugarura Alain-AndrĂ© Landeut akajya yicara ku ntebe y'abasimbura, ariko Mateso Jean de Dieu agakomeza gutoza mpaka shampiyona irangiye. Kiyovu Sports kugeza ubu muri shampiyona iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 48. 


Alain na Mateso barakoranye na mbere shampiyona igitangira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND