RFL
Kigali

U Rwanda ruzakirira Benin i Nyamirambo nta bafana bahari

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/03/2023 14:15
0


CAF yemeje ko umukino uzahuza u Rwanda na Benin kuri uyu wa Kabiri tariki 28, uzabera i Nyamirambo ariko nta bafana bemerewe kwinjira.



Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika CAF ryamaze kandikira u Rwanda na Benin, ko umukino uzahuza ibi bihugu byombi uzabera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, gusa ukazaba nta bafana bahari.

Uyu mukino wo mu itsinda rya 12 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire umwaka utaha, byari biteganyijwe ko uzabera mu karere ka Huye kuri uyu wa Mbere tariki 27, gusa ukaba wimuriwe ku wa Kabiri tariki 28 Werurwe. Mbere y'uko izi kipe zikina umukino ubanza, CAF yari yatangaje ko umukino wo kwishyura nawo uzabera muri Benin kuko i Huye hatari hoteri yakakira ikipe ya Benin.

Uyu mwanzuro wakomeje guteza urujijo kugera n’aho ikipe y'igihugu Amavubi yagarutse mu Rwanda, ariko abantu bakibaza niba CAF izemerera u Rwanda kwakira uyu mukino.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, CAF yaje kwemeza ko u Rwanda ruzakira umukino ukabera mu mujyi wa Kigali, kuri sitade ya Kigali Pele Stadium iherutse guhindurirwa izina.

CAF yakomeye ivuga ko ku mpamvu z'uko iyi sitade itujuje ibyangombwa byo kwakira imikino ya CAF, ariyo mpamvu abafana batazaba bemerewe kwinjira kuri uyu mukino.

Uyu mukino uzaba ariwo wa mbere Kigali Pele Stadium yakiriye nyuma y’aho ihinduriwe izina, ndetse igatahwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n'umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino. 


Amavubi yaraye ageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu 

Benin itashakaga gukinira mu Rwanda, CAF yemeje ko igomba gufata utwangushye ikajya gusura Amavubi

Umukino ubanza u Rwanda rwari rwanganyije na Benin igitego kimwe kuri kimwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND