RFL
Kigali

Indege ya Kigali Huye! Bimwe mu byakorwa Benin ikemera kuza gukinira i Butare

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/03/2023 14:00
0


Na n’ubu nta gisubizo nyamukuru niba u Rwanda ruzakirira Benin i Huye, cyangwa se niba n'umukino wo kwishyura uzabera muri Benin.



Mu ijoro ryatambutse nibwo u Rwanda rwakinnye na Benin umukino ubanza, ndetse ukaba umukino wa gtatu wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire umwaka utaha. Ni umikino u Rwanda rwanganyijemo na Benin igitego 1-1, ndetse u Rwanda rukaba arirwo rwafunguye amazamu ku munota wa 13 ku gitego cya Mugisha Gilbert.

Uyu mukino wagiye kuba CAF imaze kwandikira ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA , ko umukino wo kwishyura uzabera muri Benin kuko i Huye nta Hotel ihari yakakira iyi kipe.

Byabaye agatereranzamba kuko sitade ya Huye yari yarasuwe ndetse n'ibindi bisabwa byose byarakozwe, ariko nyuma CAF igatungura abantu ivuga ko u Rwanda rutazakira uyu mukino. N'ubwo aya makuru ahagaze uku ntabwo FERWAFA iremezako u Rwanda ruzakirira Benin muri Benin,  ahubwo haracyakorwa igishiboka cyose ngo uyu mukino ubere mu majyepfo y'u Rwanda.

Ikipe y'igihugu ya Benin yaraye ibonye inota rya mbere nyuma yo kunganya n'u Rwanda

Inzira zakoreshwa u Rwanda rukakira Benin i Huye

Inzira ya mbere

I Huye ku itaba hari hotel ibarwa n'ifite inyenyeri enye, kandi mwene izo hotel nizo CAF iba isaba. Hotel isanzwe yakira amakipe atandukanye mpuzamahanga, ndetse niyo ikanyakanya mu karere ka Huye. Iyi hotel byashoboka ko yavugururwa igashyirwamo ibikoresho bishya by’ibanze, ikaba yabasha kwakira Benin.

Amakiru InyaRwanda yamenye ni uko Hotel yatangiye kuvugurwa ndetse abakozi bahawe amasaha 48, bakaba bamaze kuvugurura ndetse no gutanga iyo hotel.

Inzira ya kabiri

Ikipe y'igihugu ya Benin yatakambiye CAF iyibwira ko nta hotel bararamo iri Huye, gusa ikibuga cyo CAF icyemera nk'icyujuje ibyangombwa. N'ubwo ari ibintu bidakunze kubaho, birashoboka ko u Rwanda rwasaba Benin ikaza mu Rwanda ndetse ikaba i Kigali yitoreza i Kigali, ariko kujya Huye ikajya ikoresha indege.

Mu karere ka Huye hafi ya sitade haba ikibuga cy’indege gito gishobora kugwaho indege, bivuze ko urwo rugendo rwashoboka kuva i Kigali werekeza i Huye mu ndege. Ni urugendo rutarenza iminota 10 kandi iyi minota ni micye kuyikoreshwa uva kuri hotel werekeza kuri sitade ya Huye mu modoka.

Umunsi ubanziriza umukino, mu gihe ikipe ya Benin yaba igiye gukorera imyitozo ku kibuga izakiniraho, yahabwa indege iyijyana ndetse yasoza imyitozo ikayigarura i Kigali ho hari hotel bishimira.

Mu gitondo cy'umukino ubwo ni tariki 27, Benin nanone yahabwa indege iyigeza kuri sitade ya Huye, ubundi igakina umukino, yasoza nabwo igasubira i Kigali ndetse umukino ukarangira neza u Rwanda narwo rwakiriye.

Benin izatangwaho amafanga y'umurengera ariko ikunde ize i Huye

Bimwe mu bimenyetseko bigaragaza ko u Rwanda rushobora kuzakirira Benin i Huye, ni uko ikipe y'igihugu Amavubi iri buhaguruke  muri Benin saa 12:00 PM zo muri Benin ikagaruka mu Rwanda, ndetse bivuze ko itapfa gusubirayo ahubwo umukino wasubikwa. 


Mugisha Gilbert uri hagati, niwe watsinze igitego cyahesheje u Rwanda inota rimwe

Hotel Boni Consilii iri kuvugururwa ngo barebe ko yakakira Benin mu gihe gito gisigaye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND