RFL
Kigali

Amagare: Amakipe 18 niyo azitabira isiganwa rya Kivu Bert Race rizabera i Rubavu

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/03/2023 11:47
0


Amakipe 18 niyo azitabira isiganwa rya Rwanda Cycling riteganyijwe kuba mu mpera z'iki cyumweru mu karere ka Rubavu, iburengerazuba bw'u Rwanda.



Ipine ry'igare rigiye kongera gukandagira hasi nyuma y'isiganwa rya Tour du Rwanda, rimaze hafi ukwezi rishojwe mu rw'imisozi igihumbi. Kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe, mu karere ka Rubavu hazabere isiganwa rya Rwanda Cycling ritegurwa n'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda FERWACY. Iri siganwa rya Kivu Bert Race rizaba ari irya gatatu ribaye muri uyu mwaka, nyuma ya Heroes Cycling Cup ndetse na Tour du Rwanda iheruka mu Rwanda.

Amakipe 18 niyo azitabira Kivu Bert Race harimo amakipe 12 y'abanyamuryango ba FERWACY, ikipe imwe ya UCI cyangwa mpuzamahanga, ndetse n'amakipe 5 yigenga.

Amakipe azitabira

Abanyamuryango: Benediction Club, Bugesera Cycling team, Cine Elmay, Cycling Club for all, Fly Club, Les Aims Sportifs, Karongi Vision Sports Center, Kayonza Young Stars cycling team, Kigali Cycling club, Muhazi Cycling Generation na Nyabihu Cycling team. Ikipe mpuzamahanga ni May Star ikorera mu Rwanda. Amakipe yigenga: Twin Lakes Cycling Academy, Musanze cycling club Impessa, Rukali Cycling club na Inovo Tec.

Inzira iri siganwa rizanyuramo

Abasiganwa bazahagurukira kuri Auberge de Gisenyi, banyure Peace Corner, Radio Rubavu, Karomero, Centre des Jeunes, Saint Fidele, Stipp Hotel, Bank of Kigali, Hotel Gorilla, Hill View Hotel, National Bank, Restaurant Migano, Mastej Hotel, Marche de Gisenyi bagaruke kuri Auberge de Gisenyi.

Abakinnyi bakuru ndetse n'abatarengeje imyaka 23 mu bagabo, bazazenguruka uyu muhanda inshuro 17 zingana na Kirometero 120, abahungu bato n'abagore bahazenguke inshuro 11 zingana na Kirometero 78.1.

Gahunda yose y'irushanwa mu nshamacye

Iri rushanwa rigiye kuba ku bufatanye bw'akarere ka Rubavu n'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda FERWACY.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND