Amakipe 18 niyo azitabira isiganwa rya Rwanda Cycling riteganyijwe kuba mu mpera z'iki cyumweru mu karere ka Rubavu, iburengerazuba bw'u Rwanda.
Ipine
ry'igare rigiye kongera gukandagira hasi nyuma y'isiganwa rya Tour du Rwanda, rimaze hafi ukwezi rishojwe mu rw'imisozi igihumbi. Kuri iki Cyumweru tariki 26
Werurwe, mu karere ka Rubavu hazabere isiganwa rya Rwanda Cycling ritegurwa
n'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda FERWACY. Iri siganwa rya Kivu
Bert Race rizaba ari irya gatatu ribaye muri uyu mwaka, nyuma ya Heroes Cycling
Cup ndetse na Tour du Rwanda iheruka mu Rwanda.
Amakipe
18 niyo azitabira Kivu Bert Race harimo amakipe 12 y'abanyamuryango ba FERWACY,
ikipe imwe ya UCI cyangwa mpuzamahanga, ndetse n'amakipe 5 yigenga.
Amakipe azitabira
Abanyamuryango:
Benediction Club, Bugesera Cycling team, Cine Elmay, Cycling Club for all, Fly
Club, Les Aims Sportifs, Karongi Vision Sports Center, Kayonza Young Stars
cycling team, Kigali Cycling club, Muhazi Cycling Generation na Nyabihu Cycling
team. Ikipe mpuzamahanga ni May Star ikorera mu Rwanda. Amakipe yigenga: Twin
Lakes Cycling Academy, Musanze cycling club Impessa, Rukali Cycling club na
Inovo Tec.
Inzira iri siganwa rizanyuramo
Abasiganwa
bazahagurukira kuri Auberge de Gisenyi, banyure Peace Corner, Radio Rubavu,
Karomero, Centre des Jeunes, Saint Fidele, Stipp Hotel, Bank of Kigali, Hotel
Gorilla, Hill View Hotel, National Bank, Restaurant Migano, Mastej Hotel,
Marche de Gisenyi bagaruke kuri Auberge de Gisenyi.
Abakinnyi
bakuru ndetse n'abatarengeje imyaka 23 mu bagabo, bazazenguruka uyu muhanda
inshuro 17 zingana na Kirometero 120, abahungu bato n'abagore bahazenguke
inshuro 11 zingana na Kirometero 78.1.
Iri
rushanwa rigiye kuba ku bufatanye bw'akarere ka Rubavu n'ishyirahamwe ry'umukino
w'amagare mu Rwanda FERWACY.
TANGA IGITECYEREZO