Umubirizi ufatwa nk’igiti gisharira cyane ndetse bamwe baragitinya, gusa muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uburyo wakoresha umubiriziukabasha kukubera umuti mwiza muri rusange.
Ubusanzwe
umubirizi ni ikimera kimenyerewe cyane, kandi gisangwa akenshi mu mashyamba cyimeza cyangwa ayatewe
n’abantu. Umubirizi ni ikimera kirura cyane cyangwa gisharira ku rwego rwo hejuru, kuburyo abahanga mu gukoresha imiti gakondo bavuga ko iyo ikimera kirura biba
bifitanye isano no kuba cyakiza cyangwa kikica vuba.
Uyu mubirizi
na wo ni ikimera kizwi n’Abanyarwanda benshi, kandi na cyo kikaba kivura
indwara zitandukanye. Abahanga mu buvuzi gakondo basobanura ko umubirizi uvura
ububabare, umuntu ababara nk’umutwe akaba yawunywa ukamufasha, ariko cyane
cyane ugakunda gukoreshwa cyane mu kuwukandisha umuntu mu gihe yavunitse cyangwa afite amavunane
atandukanye.
Ikindi kandi imizi y’umubirizi na yo hari uko bayitegura bakayivanga n’imizi y’ibindi biti, hanyuma bagasabika, ubundi ikavura inzoka zo mu nda z’abana.
Bashobora no gusekura ibibabi byawo bagakoresha umutobe wabyo mu kuvura inzoka z’abana, ariko cyane cyane umuti ukozwe mu mizi yawo, ni wo ugira imbaraga cyane, kandi ukanabikika igihe kirekire ugereranyije n’uw’ibibabi kuko wo ugaga vuba.
Umubirizi turawutwarana n’umuravumba, nawo wamenyekanye cyane mu buvuzi nyarwanda.
Umuravumba nacyo ni ikimera Abanyarwanda bazi kuva kera, ku buryo hari n’imvugo abantu bakoresha iyo bashaka kumvikanisha ko umuntu azwi cyane, bakagira bati ‘Kanaka ni kizwi na bose nk’umuravumba’.
N’ubwo umuravumba uzwi cyane kuko uwusanga mu
ngo nyinshi barawuteye, ariko hari abatari bazi ko ari umuti.
Abahanga mu buvuzi bwifashishije ibimera bavuga ko mu gihe umuntu arwaye inkorora ashobora gufata utubabi dukeya akaduhekenya, akamira amazi yatwo, gusa akirinda kuwukoresha ari mwinshi kuko wamutera ikindi kibazo.
Ikindi kandi ngo umuravumba
ukoreshwa hagendewe ku hantu wameze, kuko umuravumba wo ku gasi ngo ukara cyane, ku buryo n’uwukoresheje aba akwiriye kwitwararika agakoresha muke ugereranyije
n’umuravumba uterwa mu ngo z’abantu.
Umuravumba
kandi ukoreshwa mu kuvura indwara zo mu kanwa, kuko imiti ikomoka ku bimera
ivura indwara zifata mu nzira z’ubuhumekero, imyinshi muri yo iba ivura
n’indwara zo mu kanwa, kuko izo ndwara zigirana isano rimwe na rimwe.
Isoko: E-wildlife
TANGA IGITECYEREZO