Umwarimukazi wigisha mu Mujyi wa Califonia, arimo gushinjwa ibyaha bigera kuri 15 birimo no kwereka abana bato amashusho y’urukozasoni, nyuma yo gukekwaho gusambanya uwahoze ari umunyeshuri we.
Uyu mwarimukazi uzwi ku mazina ya Jacqueline Ma wakoraga
ku ishuri rya Lincon Acress Elementary School mu mwaka wa 2013, ndetse akaza no
guhembwa nk’umwarimu w’indashyikirwa mu mwaka wose kuri iri shuri mu bihembo
bya ‘San Diego County Office of Education’ mu mwaka wa 2022, yarezwe cyane
guhohotera uyu mwana abinyujije mubyo yamwerekaga umunsi ku munsi.
Uyu mugore w’imyaka 34 y’amavuko yafunzwe incuro
zirenga 2 muri uku kwezi kwa Werurwe kubera ibi byaha, n’ubwo byose
yabihakanye akavuga ko ari umwere nta kibazo afitanye n’uyu mwana bivugwa ko
yahohoteye, agasobanura ko ibyo kumuhohotera ntabyo azi ko nta n’ibyabayeho.
Umushinjacyaha Anttorney Drew yavuze ko uyu mugore
ari umuntu mubi cyane avuga ko kuba yarakoresheje uyu mwana ibi bintu bituma
atinyika, ndetse akaba yafatwa nk’umugizi wa nabi. Uyu mushinjacyaha Drew avuga
ko amahano y’uyu mubyeyi kuri uyu mwana yatangiye kumukorerwaho afite imyaka
12.
Umuyobozi wo mu gace iri shuri riherereyemo we
yasobanuye ko uyu mubyeyi atazongera kurigarukamo, ngo bitewe n’uko uyu
mubyeyi amaze kugaragaraho amakosa menshi. Yagize ati: “Mu gihe iki kibazo
kigahungabanya buri umwe wese, turabizeza ko umutekano uzakomeza gucungwa kandi
iterambere rigakomeza”.
Abayobozi b’iri shuri basabwe gukomeza kuba urugero
rwiza, kwigira kuri mugenzi wabo no guharanira umutekano mwiza n’insinzi kubana
bigisha. Babwiwe ko kandi umutekano w’umwana ukwiriye kuba ntamakemwa. Ababyeyi
bose ndetse n’abarezi bagirwa inama yo gufata abana bose nk’ababo, mu rwego
kwirinda ko hari icyaba kikangiza umubano wabo.
Isoko: www.dailymail.co.uk
TANGA IGITECYEREZO