Muri iki gihe igihembwe cya kabiri kiri gushyirwa ku musozo, uburezi bw’u Rwanda bwagiye buzamo impinduka zitandukanye zirimo na gahunda yo kwiga kwigira rimwe, bizwi nka ‘Single Shift’. Nyinshi muri izi mpinduka zagiye zizana n’ibibazo bitandukanye, birimo no kuba abarimu bamwe baragiye bahinduka baringa bitewe n’amasaha make.
Emmanuel Simpeze, umuyobozi w’ishami ry’Uburezi mu Karere ka Rubavu aganira n’umunyamakuru wa InyaRwanda.com, yavuze ko gahunda yo kwiga rimwe kubana bose ari gahunda nziza, agaragaza ko ifasha abana bose kwiga neza.
Emanuel yakomeje avuga ko abarimu bashobora kutagira amasaha yuzuye gusa hagashakwa uko basha abandi ku bindi bigo, asaba abayobozi b’ibigo kwirinda abarimu ba baringa bagendera kure na “munyangire” yagiye yumvikana mu bigo by’amashuri.
Ati: “Gahunda ya Leta yo gufasha abana bose kwiga
ingunga ni gahunda nziza, kuko yafashije abana n’ababyeyi kujya babona umwanya
mwiza wo kwiyitaho no kwita kubyo baba bize. Abana batahaga bananiwe abaza nyuma
ya saa sita nabo bakaza bakererewe, gusa kugeza ubu bimeze nk’ibyamaze gukemuka.
Ikindi ni aho usanga abayobozi b’ibigo bamwe na bamwe bagira ikintu cya munyangire, uyu munsi akaba avuga ko afite abarimu bahagije hari abo adakeneye nyamara wareba ugasanga barakenewe. Ibyo na byo rero tubigiraho abarimu n’abayobozi b’ibigo ko uzagira nk’icyo kibazo yazaza akatureba tukamufasha.
Ibi kandi bizatuma n’ikibazo cy’abarimu ba baringa nk’uko
byagiye bigaragara gikemuka burundu, aho buri mwarimu agomba kumenya akazi ke
nk’uko aba yagahawe, yabura umwanya aho ari akaba yajyanwa ahandi ariko atiriwe
yicaye”.
Ibi bivuzwe nyuma y’aho byumvikanye ko mu Karere ka
Rubavu hari aho abarimu bamwe bagiye
bamara igihe runaka badakora, bagera ku ishuri bagasinya ubundi bakicara kugeza
amasaha y’akazi arangiye nabo bagataha nk’abandi nyamara batakoze, bitewe n’iyi
gahunda yo kwigira rimwe bivugwa ko yagabanyirije abarimu amasaha yo kwigisha
mu cyumweru nk’uko byari bisanzwe.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu Karere ka Rubavu
hari ibigo bimwe na bimwe birimo kubakirwa amashuri y’incuke binyuze muri
gahunda ya Leta, ashimira igihugu kidahwema gufasha uburezi binyuze mu gushakira
ibisubizo ibibazo biba bihari.
Kugeza ubu mu gihugu cyose, hagiye gusozwa igihembwe
cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2022 – 2023, dore ko hamaze no gutangazwa
gahunda y’ingendo ku banyeshuri.
TANGA IGITECYEREZO