Umuraperi 50 Cent yafatiriye inzu n'imutungo by'uwahoze ari umukozi we wamwibye agera kuri Miliyoni 6.2 z'amadolari mu gihe cy'imyaka 3 yamukoreye.
Curtis Jackson umuraperi, umukinnyi wa filime akaba na rwiyemezamirimo wamamaye cyane ku izina rya 50 Cent akoresha mu muziki, yamaze gufatirana umutungo w'umugabo witwa Mitchell Green wahoze ari umukozi we wari ushinzwe imicungire y'umutungo wa kompanyi ye Sire Spirits ikora inzoga ya Branson Cognac.
50 Cent yajyanye mu nkiko Mitchell Green muri Gashyantare ya 2022 amushinja gufata nabi umutungo wa kompanyi ye yarashinzwe gucunga ndetse akanamwiba amafaranga agera kuri miliyoni 6.2 z'amadolari.
Uyu muraperi yabwiye urukiko ko Mitchell Green yamwibye aya mafaranga hagati ya 2018 na 2020. Ntibyatinze Mitchell Green yahamwe n'iki cyaha ndetse ategekwa guhita yishyura 50 Cent amafaranga yose yamwibye.
Kuva mu 2022 Mitchell Green yasabwa kwishyura 50 Cent amafaranga yamwibye, ntiyigeze amwishyura kugeza ubwo uyu muraperi yasubiye ku murega. Ku itariki 15/03/2023 Mitchell Green yabwiye urukiko ko ntamafaranga afite yo kwishyura 50 Cent uretse miliyoni 2 z'amadolari asigaranye kandi avuga ko atazitanga kuko ari amafaranga yabikiye kwishyura amashuri y'abana be.
Urukiko rwahise ruha uburenganzira 50 Cent bwo gufatira inzu n'imitungo ye y'indi kugeza igihe abashishe kumwishyura miliyoni 6.2 z'amadolari yamwibye nk'uko TMZ yabitangaje. Byatangajwe ko iyi mitungo ya Mitchell Green yafatiriwe na 50 cent ikubye gatatu amafaranga agomba kumwishyura.
50 Cent nawe yatangaje ibi abinyujije kuri Instagram ye aho yabiteyemo urwenya yerekana ifoto ya Mitchell Green n'umugore we bari imbere y'inzu yabo yafatiriye maze akandikaho ati: ''Ndatekereza ko nzahindura amadarage y'inzu ubundi nkagumishamo amafoto y'umuryango we nk'umutako''.
Uyu muraperi akimara kuvuga ibi, abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kumusaba kubabarira Mitchell Green ntamusohore mu nzu ye gusa 50 Cent yabasubije ko ntampuhwe afitiye umuntu wamwibye.
50 Cent yafatiriye inzu n'imitungo y'uwahoze ari umukozi we wamwibye Miliyoni 6.2 z'amadolari
50 Cent yabiteyemo urwenya ati: ''Nzagumishamo amafoto y'umuryango we nk'umutako''
Yanerekanye ifoto ya Mitchell Green wamwibye ari kumwe n'umugore we
50 Cent yasabye Mitchell Green ko agomba gusohoka mu nzu ye bitarenze kuwa Mbere w'icyumweru gitaha
TANGA IGITECYEREZO