Umuhanzikazi w’indirimbo ziramya zigaha ikuzo Imana, Aline Gahongayire, n’umunyamakuru wa Kiss Fm, Sandrine Isheja Butera, bari ku rutonde rwasohowe rw’abantu b’indashyikirwa mu buyobozi n’ubushabitsi bahataniye ibihembo "Rwanda Women in Business Awards."
Ni ku nshuro ya kabiri ibi bihembo bigiye gutangwa. Bizatangwa
kuri 24 Werurwe 2023 kuri Kigali Marriott Hotel. Bisanzwe bihabwa ba Rwiyemezamirimo, abayobozi b’ibigo b’abagore,
imiryango y’abikorera, sosiyete cyangwa ibigo bakoramo kandi babiteje imbere mu
ngeri zinyuranye.
Ibi bihembo bigizwe n’ibiciro 24 bigabanyije mu
cyiciro cy’ibigo binini ndetse n’ibyiciro bitanu (5) by’ibigo biciriritse.
Hari byinshi bizashingirwaho mu gutanga ibi bihembo.
Amatora yo kuri internet yahawe amanota 30% naho Akanama Nkemurampaka gafite
amajwi 70%.
Ibi bihembo byari bisanzwe bitangwa mu mpera z'umwaka.
Ariko guhera kuri iyi nshuro bizajya bitangwa mu kwezi kwa Werurwe mu kwizihiza
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, wizihizwa buri tariki 8 Werurwe 2023, wizihizwa
mu Rwanda no ku Isi yose muri rusange.
Uyu munsi Mpuzamahaga wizihizwaga, hishimirwa intambwe
abagore bateye mu ngeri zinyuranye z’ubuzima, yaba mu buzima, politiki n’ibindi
binyuranye.
Kuri uyu wa 1 Werurwe 2023, 1000 Hills Events itegura
ibihembo ‘Rwanda Women in Business Awards’ yasohoye urutonde rurambuye rw’abagore
bahataniye ibi bihembo, ibigo binini n’ibito n’abandi babihataniye kuri iyi
nshuro.
Bigaragara ko umuryango 'Ndineza Organization'
w'umuhanzikazi Aline Gahongayire uhataniye ibihembo bibiri mu bizatangwa.
Uyu muryango ufasha abatishoboye uhataniye igihembo mu
cyiciro 'Rising Star' aho uri kumwe na 'Avocare' ndetse na 'Stunning
Travel&Tours'.
Unahatanye kandi mu cyiciro 'Social Entrepreneur
Award' aho uhatanye gusa na Solid Africa.
Mu bandi bazwi bahataniye ibi bihembo barimo inzu
y'imideli ya 'Uzuri K&Y' ihatanye mu cyiciro cy’igicuruzwa kiva mu Rwanda
kigacuruzwa hanze ku buryo kimenyekanisha igihugu (Global Brand Award
Contribution).
Fiona Mbabazi wakoreye Ikigo cy'Igihugu
cy'Itangazamakuru (RBA) akaba asigaye muri iki gihe akorera RwandAir, Jackie
Lumbasi wakoreye Royal Fm, Anne Marie Niwemwiza wa Kigalitoday ndetse na Mutesi
Scovia w'ikinyamakuru Mama Urwagasabo bahataniye igihembo mu cyiciro cy’umunyamakuru
watinyuye abandi (Media Glass Ceiling Award).
Umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza uri mu bavuga
rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, kandi anahataniye igihembo mu cyiciro cy’umunyamakuru
Journalist/Producer' ahuriyemo na Sandrine Isheja.
Fiona Mbabazi ahatanye kandi kindi cyiciro cy’umuntu
uvugira ikigo cyangwa ugaragaza isura y’ikigo (Public Relations) ahuriyemo na
Pamella Mudakikwa.
Umuyobozi wa Thousand Hills Event, Nathan Offodox
Ntaganzwa yabwiye InyaRwanda ko mu rwego rwo guhitamo abagore bazahatanye muri
ibi bihembo bifashishije inzego za Leta n'izindi zisanzwe zikorana nabo kugira
ngo bahitemo ababikwiriye.
Nathan yavuze ko bahisemo kujya batanga ibi bihembo
muri Werurwe kubera ko ‘ari ukwezi kwahariwe umwari n’umutegarugori. Ni byiza
rero ko bashimirwa mu kwezi kwabahariwe.
Kanda hano ubashe gukomeza gutora:
Binyuze mu muryango “Ndineza Organisations” ufasha
abatishoboye, Gahongayire ahataniye ibihembo bibiri mu bizatangwa
Sandrine Isheja Butera ukurikirwa n’abantu barenga
ibihumbi 470 kuri Instagram ahatanye mu cyiciro cy’umunyamakuru wakoresheje
ijwi mu gutinyura abandi
Pamella Mudakikwa wabaye Umunyamakuru wa Radio Salas ahatanye mu cyiciro cy’umuntu uvugira ikigo cyangwa ugaragaze isura y’ikigo (Public Relations)
Mutesi Scovia ari mu bahataniye ibihembo 'Rwanda Women in Business Awards'
TANGA IGITECYEREZO