RFL
Kigali

Drake yicujije kuririmba ku bakobwa bakundanye mbere yo kuba umusitari

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/03/2023 10:13
0


Umuraperi Drake yahishuye ko yicuza kuba yaragiye arangwa no kuririmba ku bakobwa bakundanye mbere y'uko aba umusitari ndetse anabasaba imbabazi.



Aubrey Drake Graham umuraperi n'umukinnyi wa filime ukomoka muri Canada gusa akaba akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye, ari mu baraperi b'abahanga bakunzwe ku rwego mpuzamahanga kuva yatangira umuziki mu 2010.

Drake ukunze kugaruka cyane ku bakobwa bagiye bakundana cyane mbere y'uko amenyekana, yatangaje ko abyicuza kuba yarabikoze. Mu kiganiro 'Moddy Conversations' gikorwa n'umuraperi Lil Yachty, ni ho Drake yatangarije ibi ndetse aboneraho no kubisabira imbabazi.

Mu magambo ye Drake yagize ati: ''Mvugishije ukuri ntabwo ntewe ishema no kuba abantu banziho kuririmba ku bakobwa twakundanye kera ntaramenyekana. Ntangira umuziki, akenshi naririmbaga ku buzima na nyuzemo kandi harimo amateka menshi nagiranye n'abakobwa twakundanye kuburyo nayaririmbagaho''.

Uyu muraperi w'imyaka 36 yakomeje agira ati: ''Ubu iyo nsubije amaso inyuma ni bwo mbona ko ibyo nakoze ari bibi. Kubaririmbaho byatumye bashyirwa mu itangazamakuru batari bakwiye kurijyamo, hari n'abo nzi banyandikiye bambwira ko ibyo nabaririmbyeho byangije umubano wabo n'abo bari kumwe''.

Drake uzwiho kuvigisha ukuri kwinshi mu bihangano bye, yasoje asaba imbabazi agira ati: ''Ku bakobwa bose nakundanye nabo mbere y'uko menyekana nkabaririmbaho mumbabarire. Murabizi ko n'ubundi hejuru y'ibyo navuze nkibafitiye urukundo. Ntabwo nabikoze kuko ntabakunda ahubwo ni uko amateka yacu nagombaga kuyavugaho''.

Umuraperi Drake yakoze iki kiganiro nyuma y'iminsi micye atangaje ko atangiye gutekereza guhagarika umuziki agakora ibindi bintu birimo no gukina filime dore ko arizo yahereyeho mbere y'uko akora umuziki byakinyamwuga.

Umuraperi Drake yicujijije kuba yararirimbye ku bakobwa bakundanye mbere y'uko aba umusitari

Drake yanasabye imbabazi abakobwa bakundanye kera nyuma akabaririmbaho

Drake avuga ko amateka yagiranye n'abakobwa bakundanye ayabona nk'inganzo ariyo mpamvu akunze kuyagarukaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND