Kigali

Ibidasanzwe mu mashusho y’indirimbo ‘Edeni’ Chriss Eazy yafatiye mu Rwanda no muri Uganda-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:16/02/2023 5:14
1


Umuhanzi ugezweho muri iki gihe, Chriss Eazy yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Ideni’ yakoreye mu bice bitandukanye byo mu Rwanda, anagera muri Uganda mu rwego rwo kugaragaza urwego ashaka gushyiraho urugendo rwe rw’umuziki.



Amashusho y’iyi ndirimbo, uyu muhanzi yayashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gashyantare 2023, afite iminota 4’.

Uyu muhanzi yari amaze iminsi ararikira abakunzi be iyi ndirimbo, nyuma y’indirimbo yise ‘Basi Sorry’ yakoranye na Paccy Kizito.

Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy, yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro bashatse gushyira imbaraga mu buryo basanzwe bakoramo amashusho y’indirimbo z’uyu muhanzi, aho bagaragaza nibura ibice umunani aya mashusho yafatiwemo.

Junior yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe muri Uganda, kandi banayakorera kuri Sunday Park i Nyarutarama, aho bayafatiye mu bice bigera ku munani.

Ati “Ni amashusho adasanzwe buri wese yabibona”.

Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo yakozwe na Element ubwo yari akiri muri Country Records, naho amashusho (Video) yakozwe na Samy Swithc, ayoborwa na nyirubwite Chriss Eazy.

Mu mashusho y'iyi ndirimbo, uyu muhanzi agaragaramo ari kumwe n'abasore n'inkumi bamufasha kubyina ibyo aba aririmba.

Junior Giti avuga ko iyi ndirimbo yakozwe mu gihe kingana n'ukwezi kumwe kugira ngo ibe isohotse.

Yongeraho ko nko kuri Sunday Park, bakoreye mu bice umunani bihagize, kugira ngo babashe kuyikora nk'uko babyifuza.

Muri iyi ndirimbo, Chriss Eazy yishyira mu mwanya w'umusore ubwira umukobwa bakundana ko amukunda ku buryo aba yifuza ko bajyana muri Edeni.


Ntacyo baza bambaza... Nta n’icyo batwishyuza.. Cherie wanjye tujyane muri Edeni.

Chriss Eazy yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye yise ‘Edeni’ Chriss Eazy yakoreye amashusho mu Rwanda no muri Uganda

Junior Giti yavuze ko amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda no muri Uganda

Chris Eazy mu ifatwa ry'amashusho ya edeni


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘EDENI’ YA CHRISS EAZY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • imanizabayo eric1 year ago
    aho giti yageze byose birashoboka



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND